Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ ntabwo yahamagawe mu bazakina na Mali

Mugiraneza Jean Baptiste ntabwo yahamagawe n’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ ubwo yashyiraga ahagaragara abakinnyi 24 bagiye gutangira kwitegura gukina na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Nubwo Mugiraneza ari umwe mu bakinnyi bafite inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda haba muri APR FC asanzwe akinamo ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, umutoza Micho yavuze ko impamvu atamuhamagaye ari uko adahagaze neza muri iyi minsi.

Ubwo yatangarizaga abanyamakuru urutonde rw’abakinnyi yahamagaye, Micho yavuze ko kimwe n’abandi bakinnyi bose, yari amaze iminsi amukurikirana, asanga adahagaze neza ku buryo yamwitabaza, gusa ngo igihe cyose yakongera kwitwara neza mu kibuga, yakongera agahamagarwa.

Mugiraneza Jean Baptiste a.k.a Miggy.
Mugiraneza Jean Baptiste a.k.a Miggy.

Undi mukinnyi wagarutsweho cyane ni Mwiseneza Jamal ukinira Rayon Sport. Uyu mukinnyi wagize uruhare runini mu bitego Rayon Sport yatsinze APR FC mu mukino wa shampiyona uheruka, ntabwo nawe yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye gutangira kwitegura gukina na Mali.

Umutoza w’Amavubi avuga ko nubwo yabonye ko ahagaze neza muri iyi minsi, ngo ntabwo bivuze ko yahita amuhamagara atarabona neza niba uko akina neza muri iyi minsi bizakomeza.

Ni ubwa mbere kuva umutoza Milutin Micho yatangira gutoza Amavubi yahamagaye abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda kuko mu ikipe yahamagaye harimo abakinnyi 10 bakina hirya no hino ku isi.

Mu bakinnyi 14 bakina mu Rwanda bahamagawe, benshi bakomoka muri APR FC, Rayon Sport na Police FC kuko buri kipe ifitemo abakinnyi bane, naho AS Muhanga n’Isonga FC buri kipe ikagiramo umukinnyi umwe.

U Rwanda ruzakina na Mali tariki 24/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Dore abakinnyi umutoza Milutin Micho yahamagaye n’amakipe bakinamo:

Abanyezamu: Gerard Bikorimana (Rayon Sports), Mutabazi Jean Paul (As Muhanga), Mutuyimana Evariste (Police FC) na Ndoli Jean Claude (APR FC).

Abakinnyi bakina inyuma: Gasana Eric ‘Mbuyu Twite’ (Young Africans), Steven Godfroid (Union Saint Giloise), Edwin Owun ( AEL Limassol), Nirisarike Salomon (Royal Antwerp), Usengimana Faustin ( Rayon Sports), Kalisa Mao (TP Mazembe), Abuba Sibomana (Rayon Sports) na Fabrice Twagizimana (Police FC).

Abakina hagati: Iranzi Jean Claude (APR FC), Fabrice Twagizimana (Police FC), Buteera Andrew (APR FC), Aphrodis Hategikimana (Rayon Sports), Tumaini Ntamuhanga (APR FC), Haruna Niyonzima (Young Africans) na Patrick Sibomana ( Isonga FC).

Abakina imbere: Olivier Karekezi (CA Bizertin), Elias Uzamukunda (As Cannes), Peter Kagabo (Police FC), Jessy Reindolf (UN Namur), Daddy Birori ( As Vita Club) na Kagere Medie ( Police FC).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka