Miliyoni 150 zatanzwe ku nyigo ya Hoteli ya FERWAFA ntizivugwaho rumwe

Ku nkunga y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) riri mu nzira yo kubaka hoteli yo mu rwego rwo hejuru aho igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli kimaze iminsi gishyizwe hanze.

Iyi hoteli izaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu icya rimwe, ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyari 4 y’amafaranga y’u Rwanda, azaturuka mu nkunga ya FIFA ndetse no mu nguzanyo, ikazubakwa iruhande rw’icyicaro cya FERWAFA ahakorera Polisi y’igihugu “VIP Protection Unit”.

Ferwafa yiteze byinshi kuri hoteli yayo y'inyenyeri enye.
Ferwafa yiteze byinshi kuri hoteli yayo y’inyenyeri enye.

Kugeza ubu FIFA yemereye FERWAFA hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda angana na ½ cy’amafaranga azagenda kuri iyi hoteli ayandi Ferwafa ikazagenda iyaka amabanki.

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaule, yatangarije Kigali Today ko uyu mushinga wo kubaka hoteli uri mu rwego rwo kuzabona amikoro mu minsi iri imbere.

Ati: “Igitekerezo cyaje nyuma yo gusanga amafaranga menshi ava muri leta ajya mu mahoteli ntihagire agaruka. Twarebye ikintu cyazadufasha mu kubona amafaranga natwe tukazazifasha mu minsi iri imbere. Twashatse hoteli cyane cyane kuko ari cyo twe dukenera bwa mbere cyane cyane ku ikipe y’ighugu”.

Perezida wa Ferwafa ntazi sosiyete yatsindiye isoko.. azi nyirayo.. FIFA ntiyemera ko haba ipiganwa?

Mu gihe iyi hoteli iri hafi gutangira kubakwa ariko, nk’ibisanzwe hagombaga kugira abakora inyigo yayo nk’uko byagenze, ndetse aba bakaba baheruka gushyira hanze igishushanyo mbonera cy’uko iyi hoteli izaba imeze.

Kuva mu kwezi k’ugushyingo kwa 2014, Kigali Today yari ifite amakuru ko hari amafaanga menshi agiye gutangwa ku muntu uzakora inyigo ya hoteli ya Ferwafa, nyamara hari abakayikoreye ku mafaranga make kuri byo banafite uburambe muri ibi.

DE Gaulle ngo ntabwo azi sosiyete yatsindiye isoko ariko nyirayo aramuzi.
DE Gaulle ngo ntabwo azi sosiyete yatsindiye isoko ariko nyirayo aramuzi.

Nyuma yo gukurikiranira hafi ibi, byaje kujya hanze ko sosiyete yitwa Prisma ari yo yemerewe gukora inyigo yo kubaka hoteli ya Ferwafa. Ikazagenerwa miliyoni zikabakaba 150 (150 000 000Frw) nkuko amakuru agera kuri Kigali Today abitangaza, ndetse n’umuvugizi wa Ferwafa Mussa Hakizimana akaba ataragiye kure y’ibi atangariza Kigali Today.

Twabemereye kuzabaha miliyoni zirenga gato 120”, Mussa atangariza Kigali Today.

Ubwo twabazaga De Gaulle kuri ibi, yadutangarije ko atazi mu byukuri Sosiyete yatsindiye iryo soko, cyane ko yari menshi yabisabye, mbere yo kudutangariza ko nta soko ryatanzwe kuko ariko amategeko ya FIFA abitangaza.

Inyigo y'iyi Hoteli yatwaye amafaranga atagira ingano.
Inyigo y’iyi Hoteli yatwaye amafaranga atagira ingano.

“Ntabwo nzi izina ry’uwahawe isoko, nzi umuyobozi wayo gusa(sosiyete yatsinze) cyane ko yari menshi”, De Gaulle atangariza Kigali Today.

“Iyo tubonye isoko dukurikiza amategeko yaho amafaranga yaturutse, FIFA itubwira ko tugomba gutumira nk’ibigo nka bine cyangwa bitanu tugatoranyamo kimwe gusa, ni uko twabikoze kuko twanihutaga(Urgence”).

Perezida De Gaulle ariko akaba atarigeze asobanurira Kigali Today igikurikizwa mu gutoranya ibyo bigo bikurwamo ikizahabwa isoko.

Ni iki cyatumye Prisma ihabwa isoko ari yo yatanze igiciro kiri hejuru cyane?

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko mu bigo bine byari byatoranyijwe na Ferwafa mu gutoranywamo uzakora inyigo ya Hoteli ya Ferwafa, PRISMA ari yo yari yatanze igiciro kiri hejuru. Aya makuru ariko Ferwafa ikaba itarigeze iyemeza.

Ubwo twabazaga Perezida wa Ferwafa impamvu bahisemo uwatsindiye isoko, yatubwiye ko ari inzira ndende yamenywa n’ubunyamabanga bwa Ferwafa. Kigali Today yavugishije umunyamabanga wa Ferwafa Olivier Mulindahabi hari tariki 06/1/2015.

Me Mulindahabi, yatubwiye ko bahisemo ibigo bitanu babona ko bizobereye muri iyi gahunda, maze muri ibyo bigo bakaza guhitamo uwatsindiye isoko ari we Prisma ikuriwe na Binego William. Tumubajije impamvu hatatanzwe isoko ngo n’abandi babimenye, atubwira ko ibyo atari ngombwa muri FIFA.

Iyi hoteli izatwara Miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda!
Iyi hoteli izatwara Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda!

Umunyamabanga wa Ferwafa twamubajije ibijyanye n’ibiciro ndetse n’icyakurikijwe ngo hatoranywe uwahawe isoko, atubwira ko ibyo biri mu mpapuro kandi ziri ku biro (atararimo icyo gihe) atubwira ko ari buze kubitwoherereza ageze mu biro. Kuva uwo munsi ntabwo akitaba telefoni y’umunyamakuru wa Kigali Today.

Kigali Today kandi, ikaba yaravuganye n’umwe mu bamenyereye ibijyanye n’ubwubatsi ndetse no kwiga inyigo z’inyubako aho amaze igihe kinini akora aka kazi, atubwira ko na we yigeze kumva ibijyanye n’iyi nyigo y’inzu ya Ferwafa gusa atubwira ko atamenye amarengero yayo.

Uyu utarifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati: “Ndi inzobere mu bwubatsi kandi mbimazemo iminsi. Ni ibintu nkora buri munsi. Ibya Ferwafa narabyumvise nkomeza gutegereza ko isoko rizajya hanze kuko mbizi neza ko umushinga wanjye wari kuba ufite ingufu kurusha iy’abandi, ariko nongeye kubibona mbisoma mu binyamakuru ko isoko ryatanzwe”.

Byitezwe ko Hoteli ya Ferwafa izaba yuzuye mbere ya CHAN ya 2016.
Byitezwe ko Hoteli ya Ferwafa izaba yuzuye mbere ya CHAN ya 2016.

Kigali Today kandi ntiyagarukiye aho, kuko twavuganye n’indi sosiyete isanzwe ikora ibijyanye n’ubwubatsi mu Rwanda, aho bo badutangarije ko gukora inyigo n’ibindi bijyana na yo byose bitagakwiye no kugeza kuri miliyoni icumi (10 000 000 Frw) mu gihe Ferwafa yemera ko yatanze 120 (120 000 000 Frw).

Mu Ukwakira 2014, FIFA yemeye umushinga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tuniziya wo kubaka hoteli nk’iyi ya FERWAFA ibaha inkunga y’ibihumbi 500 $ ku ikubitiro, inkunga yagiye yiyongera umunsi ku munsi aho ubu igeze kuri miliyoni zirenga ebyiri mu madorali.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Jye ndabona design ariyo inteye ikibazo. Wagirango ni inzu zo mu BUTAYU. En tout cas nyihaye 3/10. Ntikwiye guterekwa hariya hantu heza kuriya.Ariko ubundi iyo Minisitère ufite umuco mu nshingano zayo yifatanya na FERWAFA maze bagacomekaho na ya SALLE izajya yakira abantu benshi numvise bavuga.

GAT yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Buriya se guterura igishushanyo cyakorewe muri Kenya cg se Uganda bigomba gutwara akayabo kangana kuriya, ino nabonye twubaka tugendeye kubyakozwe ahandi, niyo mpamvu iyo bigeze hagati, bisubirwamo, ngo igishushanyo cyakozwe nabi, nka stade ya Huye,...

kalisa yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ariko ngo Leta ntabwo ikorera audit FERWAFA?, None se si amafranga y’abanyarwanda. Nihataba match ya Rayonsport Vs APR Fc iriya nguzanyo izabasha kwishyurwa? Mu gihe bigaragara ko inzu itangiriye kuribwa itaratangira no kubakwa! Niba Leta yahagurukiye ba Meyors bakoresheje nabi umutungo wa Leta, nijye no muri aya mashyirahamwe y’imikino, kuko ni hamwe mu hantu hasigaye hateye ikibazo mu micungire y’umutungo wa Rubanda.

rrr yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Nonese ubwo koko niba muri FIFA hatarimo ibyo gupiganirwa isoko, ubwo uwo barihaye we yabonetse gute?Abayobozi ba FERWAFA baricaye batekereza ku bantu bazi babikora? Bashakishije kuri Google? Cyangwa bafashe urutonde rw’amakososiyete abikora maze bakoresha ubufindo ngo haboneke izo sosiyete enye?

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Nta faranga na rimwe rizava muri Leta. FIFA izatanga 50% asigaye FERWAFA iyitangire ibifashijwemo n’amabanki ku nguzanyo izajya yishyura inyubako yararangiye ikora....

Alias yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Simbona impamvu barebera kubya FIFA izatanga 50% u Rwanda rugatanga 50% hanyuma ntihakurikizwe amategeko agenga isoko mu Rwanda. Ibyo bintu ntibisobanutse kuko na Leta igomba kumenya amafaranga izatanga uko akoreshwa.

caka yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Uyu mushuti wacu utanze igitekerezo n01 avuga ko miliyoni 150 ku nyigo nta kibazo, dukeneye kumenya niba ntaho ahuriye na Ferwafa cyangwa uwahawe isoko ryo gukora iyi nyigo.
Ntabwo njye nzi ibyo kubaka, ariko dukurikije ibiba mu masoko atangwa, byerekana ko uwatsindiye isoko akora akazi agahembwa yarangiza nawe agahemba uwamuhaye ikiraka, akaba ariyo mpamvu ikiguzi kiba kinini, kuko uwakoze isoko aba agomba kunguka, kandi n’uwamuhaye isoko nawe agatwara inka ya bukuru. Ubwo rero byaba ariyo mpamvu abantu bareba aya mafranga bagatangara. Twatekereza kandi impamvu abantu bamwe bakora imirimo ya voluntary, mu bigo byinjiza amafranga menshi nk’aya mashyirahamwe y’imikino usanga bakira cyane kandi vuba. Baba bayakuyehe? Ari nayo mpamvu usanga bamaranira kuyobora aya mashyirahamwe, atari kwifuza kuzamura urwego rw’imikino ahubwo ari indonke bakurikiranye.

kki yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Nk’umuntu wize iby’ubwubatsi kandi umenyereye iby’amasoko, byaba byiza ngize icyo mbabwira uwayanditse n’abasomyi bose. miliyoni 150 ku nyigo y’inyubako nkiyi si agakabyo cyane iyo harimo na supervision.
Ibyo muvuga bya miliyoni 10 byo ntaho biba iyo ntiyaba ari company ifite ubushobozi. Ayo mafaranga ntiyanahemba engineer umwe kandi project nk’iriya iba ikeneye engineers, architects, land surveyor, quantity surveyor, interior designers, etc.
Muri international standards igiciro cya etude kiba ari nka 5% by’agaciro kose k’umushinga. Murumva rero ko muri iyi case, nta kibazo cyaba kirimo kuko 150 millions ziri munsi ya 3%. Naho ku bireba uko isoko ritangwa byo sinzi procedures za FIFA, ariko hari international organizations zemera shortlisting ariko nayo ikagira conditions zayo. Ubwo ahubwo umunyamakuru yazasuzumwa niba zo zarubahiriwe.

expert opinion yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka