Micho yizeye ko ikipe ye yiganjemo abana izitwara neza muri Namibia

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yizeye ko ikipe ye yiganjemo bakinnyi bakiri bato izitwara neza ikavana intsinzi mu mukino wa gicuti uzayihuza na Mamibia ku wa gatandatu tariki 13/10/2012 i Windhoek.

Ikipe y’igihugu yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 11/10/2012 yerekeza muri Namibia igizwe n’abakinnyi 20 biganjemo abakiri bato ndetse 19 muri abo bakinnyi bose bakina muri shampiyona y’u Rwanda uretse Tibingana Charles ukina muri Uganda.

Byari byitezwe ko mu bakinnyi bagomba kwitabira uwo mukino hazagaragaramo Haruna Niyonzimana na Gasana Eric ‘Mbuyu’ bakina muri Tanzania, Elias Uzamukunda ‘Baby’ ukina mu Bufaransa, ndetse na Godfroid Stevens ukina muri Vietnam ariko bose ntabwo bazitabira uwo mukino kubera ko bamwe babuze ibyangombwa abandi bakaba bafite imikino ya shampiyona.

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza Micho ku wa gatatu ubwo yatugezagaho urutonde rw’abakinnyi agomba kwitwaza, yadutangarije ko icyo ashyize imbere ari uguha abo bana icyizere n’inararibinye mu mikino mpuzamahanga, kuko aribo bazahagararira u Rwanda mu minsi iri imbere.

Umutoza Mucho yagize ati “Twakoze uko dushoboye ngo duhamagare abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ariko kuza kwabo bikomeza kuba ikibazo. Nta kundi twabigenza, tuzakina ari ntabo dufite. Gusa nk’uko twiyemeje ko umupira w’u Rwanda uzashingira ku bakinnyi bakiri bato, twafashe icyemezo cyo guha aba bana icyizere bagakina uwo mukino kandi nzi ko bashobora kuzana umusaruro mwiza”.

Muri iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato ndetse benshi ni ubwa mbere bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu, bazafashwa na bamwe mu basanzwe bamenyereye.

Mu bakinnyi bakuru bajyanye n’abo bana harimo Ndoli Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude na Nshutinamagara Isamail.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane saa tanu igizwe na:
Abanyezamu: Ndoli Jean Claude, Evariste Mutuyimana

Abakina inyuma: Hamdan Bariyanga, Mwemere Ngirinshuti, Ndaka Frrderic, Fabrice Twagizimana, Nshutinamagara Ismail, Emery Bayisenge

Abakina hagati: Jean d’Amour Uwimana, Ntamuhanga Tumaini, Nsabimana Eric, Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude, Imran Nshimiyimana na Tibingana Charles.

Abakina imbere: Jimmy Mbaraga, Barnabe Mubumbyi, Sebanani Emmanuel na Faruk Ruhinda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

we first believe in this team all the comments will be added after win

ruda bob yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

ko mutahamagaye nsina jerome kandi nzi yuko ahagaze neza muri ikigihe

bukuba safari yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka