Micho yiyemeje kugeza Uganda ku mwanya wa 70 ku isi

Umunya-Serbia, Milutin Sredojevic ‘Micho’, wahoze atoza Amavubi akaza gusezererwa kubera umusaruro mubi, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda mu gihe cy’imyaka ibiri aniyemeza kuzageza icyo gihugu ku mwanya wa 70 ku rutonde rwa FIFA.

Micho usimbuye Bobby Robert Williamson uheruka kwirukanwa nyuma yo kunanirwa kujyana ‘Uganda Cranes’ mu gikombe cya Afurika, ubwo yerekwaga itangazamakuru ku wa tariki 21/05/2013, yavuze ko yanejejwe cyane no kugaruka amuri Uganda, kuko ngo ahafata nko mu rugo iwe.

Micho yagize ati, “uru ni urugo rwanjye mu bijyanye n’umupira w’amaguru. Aha niho natangiriye gushyira mu bikorwa inzozi zanjye.
Nishimiye kugaruka mu rugo nyuma yo kuzenguruka uyu mugabane wa Afurika. Kuva nava muri iki guhugu muri Nyakanga 2004, nta na rimwe nigeze nibagirwa iki gihugu. N’ubwo umubiri wanjye wari ahandi, roho yanjye yari iri hano”.

Micho yakirijwe umwambaro w'ikipe ya Uganda urino Numero 1.
Micho yakirijwe umwambaro w’ikipe ya Uganda urino Numero 1.

Micho w’imyaka 43, mu kazi ko gutoza ikipe ya Uganda azungirizwa Sam Timbe nawe wanyuze mu Rwanda akanatwara igikombe cya CECAFA ari kumwe na ATRACO FC, umutoza wa Bul Bidco Kefa Kisala ndetse na Fred Kajoba uzajya atoza abanyezamu.

Micho watoje ikipe ya Villa y’aho muri Uganda kuva muri 2001, akayihesha ibikombe birimo ibya shampiyona ndetse n’icya CECAFA, akahava ajya muri Saint George muri Ethiopia naho yatwaye ibikombe, yavuze ko ashima cyane akazi kakozwe na Bobby Williamson yaje gusimbura, asaba ko Abanya-Uganda bamuba inyuma kugirango akomeze kuzamura ikipe yabo, akaba ngo ashaka kuyigeza ku mwanya wa 70 ku isi.

Yagize ati “Ndashaka kubaka iyi kipe nshingiye cyane ku bakinnyi bakiri batoya, kandi ndizera ko dufatanyije tuzabigeraho, ikipe ikava ku mwanya wa 97 iriho ubu, ikagera ku mwanya wa 70, bikazanatuma abakinnyi ba Uganda babona amahirwe yo kujya gukina ku mugabane w’u Burayi”.

Micho yishimiye gusubira muri Uganda.
Micho yishimiye gusubira muri Uganda.

Abajijwe niba aje guhindura amateka mabi Uganda yagize yo kutabasha kujyana ikipe yabo mu gikombe cya Afurika kuva mu 1978 kandi yaraburaga amahirwe ku munota wa nyuma ndetse na Bobby Williamsona akaba aricyo yazize, Micho yavuze ko, ayo mahirwe yabuze, azakora ibishoboka byose akaboneka.

Nubwo ari nta nararibonye rinini afite mu gutoza amakipe y’ibihugu ndetse akaba ari nta n’ibigwi yigeze agira bikomeye kuri urwo rwego, Micho yamenyekanye cyane mu gutoza amakipe (Clubs) yo muri Afurika by’umwihariko mu karere ka CECAFA.

Nyuma yo gutoza Villa yo muri Uganda yahesheje ibikombe bitandukanye, yatwaye ibikombe muri Saint George muri Ethiopia, yagejeje Al Hilal yo muri Sudan muri ½ cy’irangiza muri ‘Champions League’ na ‘Confederation Cup’, ndetse anatoza Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ayigeza muri ½ cy’irangiza muri ‘Champions League’ ya 2006.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka