Micho yagiye gusura abakinnyi b’abanyarwanda bakina i Burayi

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Sredojevic ‘Micho’ yerekeje ku mugabane w’Uburayi ku wa gatanu tariki 22/02/2013, gusura abakinnyi b’abanyarwanda bakinayo mu rwego rwo kureba uko bahagaze kugirango azabahamagare mu Mavubi.

Micho urimo gutegura umukino uzahuza Amavubi na Mali muri Werurwe uyu mwaka, arashakisha ahantu hose hari abakinnyi b’abanyarwanda kugira ngo azahamagare ikipe ikomeye ishobora kuzahangana na Mali muri uwo mukino ugamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizebera muri Brazil muri 2014.

Gasingwa Michel, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA wamwohereje i Burayi, yadutangarije ko bamusabye kujyayo kugirango arebe buri mukinnyi wese bivugwa ko arimo kwitwara neza muri iki gihe, hatazagira uwo asiga inyuma kandi yagombaga gufasha u Rwanda.

Gasingwa yagize ati, “Mu gihe kingana n’icyumweru twamuhanye, turashaka ko nibura asura abakinnyi b’abanyarwanda bose, bivugwa ko barimo kwitwara neza muri iki gihe, hanyuma akazaza atumenyesha amazina yabo.

Edwin Ouon, umwe mu bashobora gusurwa.
Edwin Ouon, umwe mu bashobora gusurwa.

Ikindi kandi, turashaka ko umukinnyi wese azahamagara muri abo, agomba kuzaza ari wa wundi ubanza mu kibuga. Ntabwo tugishaka ba bakinnyi baza ari abasimbura nk’uko byagiye bibaho, ugasanga kubazana byaduhendeye ubusa”.

Biteganyijwe ko mu minsi irindwi umutoza Micho yahawe, azasura abakinnyi b’abanyarwanda bakina mu Bubiligi, mu Bufaransa ndetse no muri Cyprus.

Bamwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza muri iki gihe badaheruka guhamagarwa mu Mavubi umutoza ashobora gusura, harimo Edwin Ouon ukina muri Cypres, Jimmy Mulisa na Henry Munyaneza bakina mu Bubiligi.

Micho kandi azanaboneraho gusura n’abandi bakinnyi asanzwe ahamagara barimo Salomon Nirisarike na we ukina mu Bubiligi, Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa n’abandi.

Umukino u Rwanda ruzakina na Mali tariki 23/03/2013 i Kigali, uzaba ari umukino wa gatatu Amavubi akinnye mu itsinda rya munani aherereyemo, nyuma yo gutsindwa na Algeria ibitego 4-0, akanganya na Benin igitego 1-1.

Jimmy Mulisa.
Jimmy Mulisa.

Muri iryo tsinda riyobowe na Benin ifite amanota ane, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe gusa, rukaba ruri inyuma ya Mali na Algeria zifite amanota atatu zombi.

Mu rwego rwo kwitegura uwo mukino, Amavubi yakinnye umukino wa gicuti na Uganda, amakipe yombi anganya ibitego 2-2, umutoza Micho akaba anateganya gukina undi mukino umwe wa gicuti uzaba urimo n’abakinnyi babigize umwuga, mbere yo gukina na Mali.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashaka gucyinira amavubi ndi muri kenya

nshimiyimana Silas yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka