Manchester United yashyikirijwe igikombe cya 20 inasezera burundu kuri Ferguson

Nyuma yo gutsinda Swansea City ibitego 2-1, tariki 12/5/2013, Manchester United yashyikirijwe ku mugaragaro igikombe cyayo cya 20 cya shampiyona ndetse hanaba umuhango ukomeye wo gushimira no gusezera ku mutoza wayo Sir Alex Ferguson.

Muri uwo mukino w’umunsi wa 37 wa shampiyona Manchester United niyo bafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Javier Hernandez ‘Chicharito’ ku munota wa 39, ariko nyuma y’iminota 10 kiza kwishyurwa na Miguel Pérez Cuesta uzwi cyane ku izina rya ‘ Michu’ ku munota wa 49.

Nubwo Swansea yakomeje guteza ibibazo imbere y’izamu rya Manchester United, abakinnyi bayo bakomeje kwihagararaho, ari nako umunyezamu David de Gea akuramo imipira ikomeye yaterwaga n’abakinnyi ba Swansea.

Fergie ateruye igikombe bwa nyuma nk'umutoza wa Manchester United.
Fergie ateruye igikombe bwa nyuma nk’umutoza wa Manchester United.

Manchester United yashakaga kubona intsinzi ku kibuga cyayo, igahabwa igikombe ndetse ikanasezera kuri Ferguson mu byishimo, yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 87 gitsinzwe na Rio Ferdindand warekuye ishoti riremereye ku mupira wari uturutse muri ‘corner’ akawerekeza mu ncundura.

Umukino ukirangira, Ferguson w’imyaka 71 yafashe ‘micro’ ajya hagati mu kibuga avuga amagambo yo gushimira, kugira inama abakinnyi ndetse n’ikipe muri rusange ari nako asezera ku mbaga y’abakunzi ba Manchester United bagera ku 75,572 bari bateraniye Old Trafford ndetse n’imbaga y’abakunda iyo kipe bose ku isi bakurikiranaga uwo muhango kuri za televiziyo.

Fegie yagize ati, “Ndagiye ariko ndashaka kubasaba ikintu gukurikira. Igihe nari mu bihe bibi, abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose bambaye inyuma, bakomeza kunshyigikira. Ubu rero ndabasaba ko mwashyigikira umutoza mushya wanyu. Ni ikintu gikomeye cyane”.

Abuzukuru ba Fergie baje kumusezeraho.
Abuzukuru ba Fergie baje kumusezeraho.

Ferguson yabwiye ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru ko, kuba barahisemo umutoza David Moyes ngo amusimbure, bahisemo neza, kuko ngo ari umutoza ufite inararibonye kandi ngo abatoza bakomoka muri Ecosse bakunda guhira ikipe ya Manchester United.

“Twahisemo neza, kuko byabanje gutekerezwaho neza. Moyes ni umutoza ufite intego kandi ufite inararibonye, kandi ni n’umunya Ecosse. Twagize abatoza b’abanya Ecosse bakoze amateka muri iyi kipe nka Sir Matt (Busby), ndizera ntashidikanya ko na David Moyes azabigeraho”.

Ferguson n'abakinnyi ba Manchester United bishimira igikombe.
Ferguson n’abakinnyi ba Manchester United bishimira igikombe.

Ferguson uzatoza umukino wa nyuma tariki 19/05/2013 Manchester United ikina na West Bromwich Albion, muri uwo muhango wo gusezera yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika akazi ko gutoza kuri Noheli iheruka, ariko akomeza kubigira ibanga ashaka kubanza kwegukana igikombe cya shampiyona kugirango asigire abakunzi ba Manchester United ibyishimo.

Muri uwo muhango wo gusezera no gutanga igikombe, Ferguson kandi yanaboneyeho umwanya wo gushimira Paul Scholes wasezeye burundu gukina umupira w’amaguru ku myaka 38 akaba yanakinnye iminota 66 muri uwo mukino batsindaga Swansea City.

Manchester United ubu imaze kwesa umuhigo w'ibikombe 20 bya shampiyona.
Manchester United ubu imaze kwesa umuhigo w’ibikombe 20 bya shampiyona.

“Scholes ni imwe mu bakinnyi beza iyi kipe yagize, kandi birakomeye kuzongera kugira umukinnyi mwiza nkawe, ndamwifuriza ikiruhuko cyiza”.

Fergie yari amaze imyaka 26 atoza Manchester United akaba ayihesheje ibikombe 13 bya shampiyona mu bikombe 20 imaze kwegukana, muri rusange mu marushanwa atandukanye Manchester United yitabiriye ubwo yatozwaga na Ferguson, yaregukanye ibikombe byose hamwe 38.

Scholes yarasezeye burundu.
Scholes yarasezeye burundu.

David Moyes wasinye amasezerano y’imyaka itandatu nk’umusimbura wa Sir Alex Ferguson azatangira imirimo ye ku mugaragaro tariki 01/7/2013, umukino we wa mbere uzwi (official match) ukaba ari uwa ‘Community Shield ‘akazawukina tariki 11/8/2013 na Wigan, iheruka gutwara igikombe cya FA.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka