MINALOC iragaya abatekinika mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB baragaya abayobozi b’inzego z’ibanze bashyigikira amanyanga mu marushanwa Umurenge Kagame Cup.

MINALOC, RGB na MINISPOC bashinzwe gutegura aya marushanwa aba buri mwaka, hagamijwe kwimakaza umuco w’Imiyoborere myiza, ariko ngo haracygaragara abakora amanyanga mu guhatanira igikombe cy’Imiyoborere bigatuma hagaragara ibirege by’amakipe kuva ku rwego rw’imirenge kugera ku rwego rw’igihugu.

Ruburika hagati, avuga ko abayobozi b'imirenge n'uturere bagombye kujya bashishoza ku bakinnyi bujuje ibisabwa.
Ruburika hagati, avuga ko abayobozi b’imirenge n’uturere bagombye kujya bashishoza ku bakinnyi bujuje ibisabwa.

Urugero ni ku mukino wa mbere ku rwego rwo guhatana mu Ntara n’Umujyi wa Kigali aho mu mukino wabaye kuri uyu wa 22 Kamena 2015, i Kigali kuri Stade ya FERWAFA, amakipe y’Imirenge ya Kacyiru mu Karere ka Gasabo na Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa ariko amakipe yose akaba amaze gutegura ibirego ashinjanya gukinisha abakinnyi batujuje ibya ngomba.

Mu bakobwa ikipe ya Nyamabuye y'abakobwa yahise irega iya Kacyiru ko yakinishije abakinnyi batujuje ibya ngomba.
Mu bakobwa ikipe ya Nyamabuye y’abakobwa yahise irega iya Kacyiru ko yakinishije abakinnyi batujuje ibya ngomba.

Ikipe y’Umurenge wa Nyamabuye mu bakobwa ikimara gusohoka mu Kibuga yahise igaragaza ibyemezo by’uko hari abakobwa bamwe batujuje ibya ngombwa bakiniye Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, nyuma y4umukino w’abahungu nabwo kandi Nyamabuye ikaba yatanze ibirego ku bakinnyi batandatu ba Gasabo batujuje ibya ngombwa.

Ubusanzwe amabwiriza agenga aya marushanwa avuga ko umukinnyi ufite andi masezerno mu ikipe runaka atemerewe kimwe n’uwagize amasezerano mu yandi makipe kuva mu mwaka wa 2012 gukina mu marushanwa Umurenge kagame Cup.

Ku ruhande rw’abategura amarushanwa Umurenge Kagame Cup ari bo MINALOC, MINISPOC na RGB bakomeje gusaba abahatanira igikombe kwirinda uburiganya kuko usanga bisebya imitegurire y’amarushanwa.

Ikipe ya Nyamabuye abahungu nayo yareze kacyiru gukinisha abakinnyi batujuje ibya ngombwa.
Ikipe ya Nyamabuye abahungu nayo yareze kacyiru gukinisha abakinnyi batujuje ibya ngombwa.

Abashinzwe gutegura aya marushanwa bavuga ko bisanzwe ko abantu batavugisha ukuri, ari nabyo amarushanwa agamije gukangurira abayitabira gushyikira imiyoborere myiza bagamije gukorera mu mucyo no kuvugisha ukuri.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imiyoborere muri RGB Ruburika Antoine avuga ko Imiyoborere ari ikintu kigoranye kandi ko igomba gukomeza kwigishwa cyane cyane mu rubyiruko,

Ati “Abenshi baba batariteguye neza bagashaka kubeshya kugirango bazacyegukane, kugirango turandure neza ikinyoma turasabaAbayobozi b’inzego z’Ibanze, Imirenge kujya ibitegura neza bagakumira amanyanga, ariko n’ababirenzeho iyo bagaragaye n’ubundi turabahana.”

Abakinnyi batandatu ba kacyiru mu bahungu nabo bakekwaho gukina batujuje ibya ngombwa.
Abakinnyi batandatu ba kacyiru mu bahungu nabo bakekwaho gukina batujuje ibya ngombwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu, ku wa kane no ku wa gatanu amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu Ntara n’Umujyi wa Kigali akomeza mu gihe amakipe abiri ya mbere azahatanira igikombe ku mukino wa Nyuma ku cyumweru tariki ya 28 Kamena 2015.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka