Lionel Messi yatowe nk’umukinnyi witwaye neza I Burayi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi ryatoye umunya Argentine Lionel Messi nk’umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru ku mugane w’I Burayi.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya FC Barcelone akaba yari ahanganye n’umunya Portugal Christiano Ronaldo watwaye iki gihembo umwaka ushize ndetse n’umunya Uruguay Luis Suarez bakinana muri FC Barcelone.

Iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’I Burayi mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2014-2015, Messi akaba yacyegukanye kuri uyu wa 27 Kanama 2015.

Messi ahabwa igihembo yaherukaga 2011
Messi ahabwa igihembo yaherukaga 2011

Messi akaba ahawe iki gihembo nyuma yo gufasha ikipe ye gutwara Champion’s league yo ku mugabane w’I Burayi, Super Coupe I Burayi,igikombe cya Shampiyona muri Espagne ndetse n’igikombe cy’umwami.

Uyu mukinnyi kandi akaba afite umupira wa Zahabu inshuro enye,aho arusha kuwutwara inshuro nyinshi Christiano Ronaldo umaze kuwutwara inshuro 3.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’I Burayi mu mwaka wa 2014-2015, abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bakaba bemeza ko bica amarenga ko uyu mukinnyi wigaragaje uyu mwaka ashobora gutwara na Ballon d’or ku nshuro ya gatanu.

Messi yaje imbere ya Christiano Ronaldo na Suarez
Messi yaje imbere ya Christiano Ronaldo na Suarez

Uretse abatowe nk’abakinnyi ba mbere batatu ku isi,aho Messi ari ku isonga,abanyamakuru 54 banatoye abakinnyi 10 ba mbere ku isi ubwo hakorwaga tombora y’uko amakipe azahura mu mikino ya champions league,igikorwa cyabereye I Monaco mu Bufaransa.

Abo bakinnyi 10 bayobowe na Messi,Christiano Ronaldo,Luis Suarez,Buffon,Neymar,Eden Hazard,Pirlo,Vidal,Tevez ndetse n’umukinnyi Paul Pogba nk’uko tubikesha urubuga www.dhnet.be.

Celia Sacic niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umupira w'amaguru witwaye neza mu bagore
Celia Sacic niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu bagore

Mu bagore umukinnyi Celia Sasic w’umudage akaba yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru mu bagore atsinze umufaransa Lyon Amandine Henry ndetse n’umudage mugenzi we Dzsenifer Marozsan bari bahanganye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka