Kugira ngo tugure Savio cyangwa Kevin cyereka dufite ikipe ya kabiri-Kalisa Adolphe

Nyuma y’aho umwe mu bakinnyi b’Isonga atangarije ko kujya mu ikipe ya APR Fc ari nko kujya muri Gereza,umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR Fc yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko nta gahunda yo kugura abo bakinnyi kuko atari bo iyi kipe yifuza

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu,cyahuje ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc n’abanyamakuru hagarutswe ku myitwarire y’ikipe ya APR Fc muri uyu mwaka w’imikino ndetse inagaruka kuri Politiki y’ikipe ya APR Fc yo kugura no kugurisha abakinnyi.

Nshuti Dominique Savio watsinze igitego Uganda u23 yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2
Nshuti Dominique Savio watsinze igitego Uganda u23 yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2

Mu minsi ishize ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga n’ikipe ya Gasabo mu gikombe cy’Amahoro, Muhire Kevin wari witabiriye uyu mukino ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yaje kudutangariza ko adashobora kujya mu ikipe ya APR Fc kuko abona kuyijyamo byoroshye ariko kuyisohokamo bikagorana.

Muhire Kevin yagize ati" Kujya muri APR FC, naba meze nk’ugiye muri Gereza. Nkeneye kujya ahantu nasinya umwaka umwe, nkabona umwanya wo gukina, ariko byaramuka bigenze uko mbiteganya, bakazandekura, nkajya gukina hanze y’u Rwanda."

Nyuma y’aya magambo, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR fc ubwo yabazwaga ibi yatangaje ko aba bakinnyi b’Isonga barimo Muhire Kevin ikipe ya APR Fc iramutse ibaguze itabona aho ibakinisha kuko ku myanya bakinaho hari abandi bakinnyi kandi bashoboye

Kevin Muhire nawe ngo nta mwanya yabona muri APR Fc
Kevin Muhire nawe ngo nta mwanya yabona muri APR Fc

Kalisa Adolphe yagize ati" iyaba abategura Shampiona babiteguraga neza,tukagira nk’ikipe kabiri (y’abasimbura), ikazajya ikina mbere y’ikipe nkuru,niho twakwifuza abo bakinnyi, naho ubu se twabazana tukabakoresha iki? "

Muri iyi nama kandi ikipe ya APR Fc yavuze ko idateganya kugura abakinnyi barenze umwe kuko ifite umubare uhagije w’abakinnyi bashobora ndetse no kuzajya baguranwa muri iki gikombe cy’Amahoro kigeze muri 1/8 cy’irangiza.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se n’ubundi ko batashakaga kujya muri iyo Prison!
Reka mbahe agaparu.

Ngo imbwa yo ku gasozi yahuye n’imbwa iba mu gipangu ku mukire. nuko ziricara ziraganira. Iyo kugasozi irebye isanga iyo mu gipangu irabyibushye, mbese imeze neza. Nuko irayibaza iti ko mbona umeze neza ubaho ute? Iyo mu gipangu irayibwira iti ngwino njye kukwereka aho mba. Nuko zirajyana, zihageze irayizimanira. Amafunguro agizwe n’inyama nziza kandi zikranze neza. Nuko yayindi yo ku gasozi iravuga iti rwose naba nawe ndabona bagufashe neza. Ariko yitegereje neza ibona ikiziriko ku ruhande, noneho irabaza iti, iki kiziriko se ni icy’iki?
Imbwa yo mu gipangu irayisubiza iti iki kiziriko nicyo banzirikaho ngo ntajya kuzerera.Imbwa yo kugasozi irahaguruka iriyamira iti, ahaha ,yewe ijyanire wibereho, njye ibi byo kuba ku kiziriko ntabwo nabishobora.

juse yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka