Ku nshuro ya mbere Rayon Sports igiye kwibuka abakinnyi bayo bazize Jenoside

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko burimo kwitegura kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Murenzi Abdallah, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports avuga ko ubu harimo gukusanwa amazina y’abahoze ari abakinnyi n’abahoze ari abayobozi bayo hifashishijwe uburyo bwo kwegera imiryango yabo kugira ngo babibafashemo.

Akomeza avuga ko igikorwa cyo kubibuka bagiteganya kugikora mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka turimo wa 2013. Mbere y’uko icyo gihe kigera hazakinwa n’umupira uzaba wahariwe icyo gikorwa ku buryo amafaranga azavamo azifashishwa mu gufata mu mugongo imiryango yabo yasigaye.

Murenzi Abdallah, Perezida w'ikipe ya Rayon Sports akaba n'umuyobozi w'akarere ka Nyanza aho Rayon Sports isigaye iba.
Murenzi Abdallah, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza aho Rayon Sports isigaye iba.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports ahamagarira umukunzi wa Rayon wese kugira uruhare mu kwamagana no kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose cyasubiza abantu muri Jenoside.

Yasabye ko urukundo bagirira ikipe yabo n’urwo bagirirana ubwabo rwambuka rukajya no mu buzima busanzwe kugira ngo kubake igihugu cyabo bafasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu myaka 19 ishize Jenoside ikorewe Abatutsi mu Rwanda ni ku nshuro ya mbere ubuyobozi bwa Rayon Sports buzaba bwibutse abari abakinnyi bayo bayitakarijemo ubuzima nk’uko Murenzi Abdallah perezida w’iyo kipe abihamya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi gahunda iradushimishije cyane nk’abakunzi ba rayon sport ariko byarushaho kuba byiza hanazirikanywe abari abafana ba rayon sport nka Rongin wari umukunzi wayo cyane akaba yarazize uko yavutse kubera izo nkoramaraso zasize zihekuye u Rwanda mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. byarushaho kudushimisha muzirikanye aba bose bayikundaga bihebuje. murakkoze kwakira iki gitekerezo

Gaju yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Byari byaratinze, twese nkuko tuba hamwe mu byiza cg ibibi by’ikipe yacu dukunda, ikindi kandi nk’umuryango w’abarayon tuzahaba, kandi twihanganishije iyi miryango tunayishimira inkunga yatanzwe mu kubaka umuryango wacu yatanzwe n’abo bavandimwe bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Aba rayon, twizera ko umuryango wacu utatera imbere nt’amahoro bityo tuzaharanira ko ntamahano nkaya azagaruka mu rwanda. Gusa iyi match bazayishyire nko kuwa 6. batumiye nka Yanga byaba ari akarusho.

umufana yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Iki gitekerezo ni cyiza cyane turashimira President kuko bigaragara ko yazanye change muri Rayon,ni inkunga ikomeye mu kubaka Abanyarwanda.

Muhorakeye yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka