Ku bufatanye bwa Forum n’umuryango wa Rayon Sports,abakinnyi bagiye gusubukura imyitozo

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports biteganijwe ko baza gusubukura imyitozo kuri uyu wa gatanu nyuma y’aho bari bavuze ko batazakina umukino wa 1/4 w’igikombe cy’amahoro batarahabwa ibirarane

Nyuma y’aho abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports banditse ibaruwa isaba ubuyobozi bw’iyi kipe ko yabahemba ibirarane ibafitiye by’amezi agera kuri abiri mu gihe n’uku kwezi kwa Gatandatu batizeye kuba baguhemberwa ku gihe,ubu biravugwa ko icyo kibazo baba bagiye kugikemurirwa.

Rayon ishobora gusubukura imyitozo kuri uyu wa gatanu
Rayon ishobora gusubukura imyitozo kuri uyu wa gatanu

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko nyuma y’aho iki kibazo kigereye ku ikipe ya Rayon Sports, ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports ryaje guhita ryegera umuryango wa Rayon Sports ngo barebere hamwe uko iki kibazo cy’abakinnyi cyakemuka maze bakazakina imikino ya 1/4 y’igikombe cy’amahoro ikibazo cyakemutse.

Ihuriro ry'abafana ba Rayon Sports riri gukurikirana cyane iki kibazo ngo ikipe isubire mu myitozo
Ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports riri gukurikirana cyane iki kibazo ngo ikipe isubire mu myitozo

Amakuru kandi agera kuri Kigali Today n’uko nyuma y’ibiganiro byahuje Forum y’abafana ba Rayon Sports n’umuryango wa Rayon Sports ni uko abakinnyi basabwe gusubira i Nyanza mu myitozo aho bagombaga kuza no gukemurirwa ikibazo cy’amafaranga mbere y’uko bakina kuri iki cyumweru.

Mu kiganiro twagiranye na Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayisenga Fuadi we gusa yadutangarije ko kugeza aka kanya ikibazo cyari kitarakemuka ngo basubire mu myitozo.

Kayiranga Baptista ati ndabimenya mbabonye ku kibuga

Ku rundi ruhande kandi amakuru atugeraho ni uko umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Kayiranga Baptista yari yatangiye guhamagara abakinnyi ngo bagaruke mu myitozo,gusa mu kiganiro twagiranye we yatubwiye ko nawe ategereje ko baza mu myitozo kandi ko atigeze abahamagara

"Komite yambwiye ko iri kubikoraho gusa nta rirarenga haracyari kare reka ntegereze ndebe, gusa kandi nta mwana ubarimo kuko abenshi bafite abagore n’abana,ndacyeka ko ikibazo kitakemuka ngo bagume i Kigali, ikindi kandi buriya bafite amasezerano yabo nanjye mfite ayanjye"

Kayiranga Baptista ategereje abakinnyi ngo abakoreshe imyitozo
Kayiranga Baptista ategereje abakinnyi ngo abakoreshe imyitozo

Iyi kipe ya Rayon Sports nyuma yo gusezerera ikipe ya SEC muri kimwe cy’umunani cy’irangiza,biteganijwe ko izakina n’ikipe ya Etincelles kuri iki cyumeru taliki ya 21/06/2015 .

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ngahoda. ubwonabwo ni APR yababujije guhemba?
abayobozi bazajya babahuma amaso babeshyere andimakipe ngo yabaguze kdi yabarushije kwita kubakinyi gusa.

gad yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Ndumufana wayo ariko ndabona abayobozi ibyo bakora ataribyo ntakundi twabijyenza nibijyendere.

pacifique yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Yooo Ariko Mana Rayon Yacu Wayitabaye Izavamubibazo Ryari?

Kanyemera Jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Buriya hari uwiyemeje kuguriza Rayonsports da.Ariko ubu ibi nyibyo bahisemo koko? habonetse umushinga watuma abafana bafasha ikipe yabo abayobozi barawuhagaritse, ngo ikipe izajya ibaho ku gipindi n’inguzanyo zabayobozi. Nzaba mbarirwa.Harya ubwo icyo gikombe cyavahe ra?

kkk yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka