Kiyovu ni ikipe nziza ifite amateka,umutoza wese yakwifuza kuyitoza-Ruremesha

Umutoza usanzwe utoza ikipe ya Gicumbi Fc Ruremesha Emmanuel arahakana amakuru avuga ko yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports kuzayibera umutoza mu mwka w’imikino utaha,gusa akemeza ko iramutse imwegereye baganira.

Nyuma yo gufasha ikipe ya Gicumbi kurangiza ku mwanya wa gatandatu muri shampiona y’umwaka wa 2014-2915 ndetse akanatsinda amwe mu makipe asanzwe akomeye hano mu Rwanda arimo APR Fc,Rayon Sports ndetse na Kiyovu Sports,umutoza Ruremesha Emmanuel ni umwe mu batoza bagiye bavugwa ko bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.

Ruremesha ushobora kwerekeza muri Kiyovu Sports
Ruremesha ushobora kwerekeza muri Kiyovu Sports

Ruremesha kandi yaje kandi kugirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu Amvubi aho yagiye agirwa umutoza wungirije,ubu akomeje kuvugwa ko ashobora kuba ari we mutoza ugomba gusimbura Ali Bizimungu wasezerewe muri iyo kipe.

Ikipe ya Gicumbi uyu mwaka yagiye igora amakipe akomeye
Ikipe ya Gicumbi uyu mwaka yagiye igora amakipe akomeye

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Ruremesha Emmanuel yadutangarije ko nta muntu n’umwe wo muri Kiyovu Sports bari bicara ngo baganire,ariko yemeza ko baramutse bamwegereye bakaganira nta kibazo kuko Kiyovu ayifata nk’ikipe ikomeye buri muntu wese yakwifuza gutoza

Ruremesha yagize ati "Ibyo bintu nanjye nkomeje kubyumva,ariko nta muntu n’umwe wa Kiyovu turicarana ngo tuganire,gusa Kiyovu ni ikipe nziza, ni ikipe ifite amateka,usibye utubazo tumwe na tumwe twagiye dutuma isubira inyuma,nibaza ko umutoza wese yakwishimira gutoza Kiyovu"

"Umwaka ushize nibwo twigeze kwicara turaganira,ariko basanga narangije kugenda muri Gicumbi ,baramutse bampamagaye twakwicara tukaganiranaho ubundi buriya wasanga ari nk’umufana wayo wifuza ko nayitoza" Ruremesha aganira na Kigali Today

Ruremesha ubu wamaze guhamagarwa nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu itangira umwiherero kuri iki cyumweru,yanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Mukura VS,Rayon Sports,Espoir ndetse na Gicumbi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko mwatubabariye mukatubwira iyo gicumbi ruremesha atoza yarangije shampiyona iri kumwanya wa 4 mugihe tuziko itabaye niya 5 kuko iya 4 yabaye sunrise fc na 40 pts iya 5 iba rayon sports na 38 points sinzi rero iyo gicumbi muvuga niba ari gicumbi yo mu buhinde cyangwa mu burusiya.murakoze kuza gukosora ibyo mwibeshyeho.

musoni simon yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

kabisa ruremesha nibamwegerw hakiri kare kuko numutoza mwiza peeeee !wenda yageza kiyovu kuntera ishimishije.

haruna yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Harya ari Gicumbi na Sun Rise ni iyihe yabaye iya Kane?

emmy yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka