Kiyovu Sport yanganyije na AS Kigali, naho igikombe kiratangwa kuri icyi cyumweru

Mu mikino w’umunsi wa 26 wa shampiyona ari nawo wa nyuma yakinwe ku wa gatandatu tariki 03/05/2014, Kiyovu Sport yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho i Muhanga Mukura Victory Sport ihanganyiriza na Espoir FC ibitego 2-2.

Kiyovu Sport na AS Kigali zakinnye uwo mukino ari nta gihunga kuko zitenda gutwara igikombe zikaba zitenda no kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yo gukina uwo mukino wazo, AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatatu ikaba ari nawo izagumaho, naho Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa gatanu.

Kiyovu Sport yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatanu.
Kiyovu Sport yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatanu.

Undi mukino wakinwe ku wa gatandatu, Mukura Victory Sport yanganyije na Espoir ibitego 2-2 i Muhanga, bituma Mukura isoza shampiyona iri ku mwanya wa munani, naho Espoir ifata umwanya wa gatandatu.

Kuri icyi cyumweru nibwo hamenyakana ku mugaragaro ikipe yegukana igikombe cya shampiyona hagari ya APR FC na Rayon Sport zimanze iminsi zihanganye, gusa APR FC ifite amahirwe menshi kuko niramuka itsinze AS Muhanga irahita yegukana igikombe cya 14 bidasubirwaho.

AS Kigali yitwaye neza muri uyu mwaka haba mu Rwanda no hanze yarwo, isoje shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.
AS Kigali yitwaye neza muri uyu mwaka haba mu Rwanda no hanze yarwo, isoje shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.

Mu gihe APR FC yatsindwa cyangwa se ikanganya na AS Muhanga, Rayon Sport itsinze Musanze FC yahita itwara nayo igikombe cya munani yari nanatwaye umwaka ushize.

Iyo mikino yombi iraza kubera ku isaha imwe, APR FC ikinire kuri Stade ya Kigali, ahaza gutangirwa igikombe cya shampiyona imikino yose irangiye, naho Rayon Sport ikaza gukinira ku Mumena ari nta mufarana wayo uhari.

APR FC FC ifite amahirwe menshi yo kwambura igikombe Rayon Sport kuri icyi cyumweru.
APR FC FC ifite amahirwe menshi yo kwambura igikombe Rayon Sport kuri icyi cyumweru.

Ibyo byemejwe nyuma y’ibihano iyo kipe yafatiwe kubera imvururu abakunzi bayo bateje, ubwo Rayon Sport yanganyaga na AS Kigali igitego 1-1 ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Indi mikino iza gukinwa irimo amakipe arimo kurwana no kutajya mu cyiciro cya kabiri, aho Amagaju FC iri ku mwanya wa 12 ikina na Etincelles kuri Stade Umuganda, Esperance iri ku mwanya wa 12 ikaza gukina na Gicumbi FC i Gicumbi, naho Marine iri ku mwanya wa 11, ikaza gukina na Police FC Ku Kicukiro.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka