Kiyovu Sport yafashe umwanya wa mbere muri shampiyona

Nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri stade yo ku Mumena ku wa gatandatu tariki 29/09/2012, Kiyovu Sport yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe ku munota wa 34 na Rutahizamu Bikota Lamaba ku mupira mwiza wari uvuye muri Koroneri.

Nyuma yo kwegukana amanota atatu yatumye arara ku mwanya wa mbere, umutoza wa Kiyovu Sport Baptiste Kayiranga, yavuze ko ibanga rituma yitwara neza akaba amaze kubona amanota icyenda ku icyenda ari uko ubuyobozi bw’ikipe ye butajya bumushyiraho igitutu.

Kayiranga ati, “Njyewe nasabye abayobozi b’ikipe ko birinda kudushyiraho igitutu cyo kudusaba intsinzi nabo barabitwemerera. Twebwe dukora imyotozo, tugakina umupira uko tubizi kandi tukagerageza kwitanga, abakinnyi bagakina bumva ko bashaka gutera imbere, bakigaragaza ariko kandi banashaka intsinzi”.

Ikipe ya AS Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sport ibitego 2-1, ubwo yakinaga na Kiyovu Sport yagaragaje imbaraga nkeya ndetse inanirwa no guhuza umukino nk’uko yabikoze ku mukino wa Rayon Sport.

Umutoza wayo Kasa Mbongo Andre avuga impamvu nyamukuru yo gutsindwa ari uko yabuze bamwe mu bakinnyi be bakomeye, ariko ngo uko yakinnye nabyo arabishimira Imana.

“Mwabonye ko twakinnye tudafite Rutahizamu Uchaya Silva, myugariro Patrick Umwungeri, n’abandi bakinnyi badufashije gutsinda Rayon Sport. Nubwo dutsinzwe ndashima Imana ko turangije umukino abakinnyi bose ari bazima, kandi banagerageje gukina neza mu gice cya kabiri n’ubwo amahirwe yo gutsinda yabaye makeya kuri twe”.

Undi mukino wari ukomeye wabaye kuri uyu wa gatandatu, aho APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1. APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ubwo Iranzi Jean Claude yarekuraga ishoti riremereye rikaboneza mu rucundura.

Police FC yakomeje gushaka uko yishyura byaje kuyihira mbere gato y’uko umukino urangira, ubwo Eric Ndahayo yatsindaga igitego cyatumye amakipe yombi agabana amanota y’uwo munsi.

Imikino y’umunsi wa gatatu irakomeza kuri icyi cyumweru tariki 30/09/2012, aho Rayon Sport itarabona inota na rimwe ikina na La Jeunesse i Nyanza, Mukura ikakira Marine kuri Stade Kamena, naho Isonga irakina n’Amagaju ku Kicukiro.

Mu yindi mikino, Etincelles ifite inota rimwe kugeza ubu irakina na Espoir kuri Stade Umuganda i Rubavu, naho AS Muhanga ikine na mugenzi wayo AS Muhanga zazamukiye rimwe mu cyiciro cya mbere.

Kugeza ubu Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda ku icyenda, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi, naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu mu gihe Police FC iza ku mwanya wa kane n’amanota atanu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye mwitonda mu myandikire kuko uriya mukinnyi watsinze but ya Kiyovu ni Bokota Labama

EDOUARD yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka