Kiyovu Sport ikomeje kuyobora, naho Rayon Sport yabonye intsinzi ya mbere

Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye ku Mumena tariki 6/10/2012, Kiyovu Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ikaba itaratakaza inota na rimwe mu mikino ine yose imaze gukina.

Ibitego bya Olave Gahonzire na Tuyisenge Pekeyake nibyo byahesheje intsinzi Kiyovu Sport imbere ya La Jeunesse zikunze guhangana, naho igitego cy’impozamarira cya La Jeunesse gitsindwa na Gulain Galamosa.

Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, ikipe ya Rayon Sport yabonye intsinzi, ubwo yatsindaga Marine FC igitego 1-0 kuri Stade Umuganda i Rubavu. Igitego cya Fuadi Ndayisenga cyatumye Rayon Sport iva ku mwanya wa nyuma yari imazeho iminsi, maze igera ku mwanya wa 12.

Umwe mu mikino yari ikomeye ku munsi wa kane wa shampiyona ni uwahuje Police FC na Mukura Victory Sport ku Kicukiro maze Police itsinda igitego 1-0.

Igitego cya Peter Kagabo cyatumye Police ikomeza kuza mu makipe ahagaze neza, kuko yamaze gufata umwanya wa kane ikaba inganya amanota na APR ndetse na Musanze FC.

I Musanze, APR FC yari yagiye gusura Musanze FC yahakuye inota rimwe kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, uyu ukaba ari umukino wa kabiri APR FC inganyije yikurikiranya nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Police ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

I Nyamagabe Amagaju yahatsindiye Etincelles ibitego 2-0, naho AS Muhanga itungura Espoir iyitsindira igitego 1-0 iwayo I Rusizi.

Nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona, Kiyovu Sport ikomeje kuza ku isonga n’amanota 12 kuri 12, ikaba ikurikiwe na APR FC ifite amanota umunani ikaba inganya na Musanze FC gusa zitandukanywa n’ikinyuranyo cy’ibitego zatsinze.

Ku mwanya wa kane hari Police FC nayo ifite amanota umunani ariko izigamye ibitego bike ugereranyije na APR FC na Musanze FC zinganya amanota, naho AS Kigali ifite umukino itarakina ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 6.

Marine FC niyo yafashe umwanya wa 14 ari nawo wa nyuma ikaba yawusimbuyeho Rayon Sport yageze ku mwanya wa 12. Kugeza ubu Marine FC ntirabasha kubona inota na rimwe muri shampiyona y’uyu mwaka, ikaba ibanzirizwa na Etincelles iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe gusa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nishimiye kuba ikipe yacu ya kiyovu ikomeje kwitara neza ariko abayobozi b’abafana bagerageze batwegere twe turi muntara dutange imisanzu yo gufasha ikipe naho ubundi nta politiki igaragara yo gushishikariza abafana gufasha ikipe yacu kdi turi benshi tukanabura aho twayitanga.

kurama thierry lambert yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

kiyovu sport oyeee! tukuri inyuma

yahaya yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

KIYOVU kugirango ikomeze kuyobora urutonde bisaba ingufu,ariko nihumure tuyiri inyuma.Gusa yibuke ko amayeri ikoresha ikinisha abana b’urwanda ba mukeba bakomeje kuyatahura,igomba gukaza umurego rero nubwo bisaba ingufu zirenze ariko nta kundi ni urugamba tugomba gutsinda

DUSABE Pious yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka