Kenya yanze kwakira Umukino w’u Rwanda na Somalia

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Kenya ryamaze gutangaza ko rititeguye kwakira umukino wo kwishyura uzahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 23 hagati y’u Rwanda na Somalia wagombaga kubera muri Kenya kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) riri mu gihirahiro cy’aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) izakinira umukino wo kwishyura n’igihugu cya Somalia nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryandikiye Ferwafa ribamenyesha ko rititeguye kwakira uwo mukino.

Nyuma yo kumenya iki kibazo yahise yandikira Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika ibasaba ko bayifasha kumenya aho uyu mukino uzabera n’ubwo Somalia yo yari icyemeza ko uyu mukino uzabera muri Kenya.

Amavubi yari yasezereye Somalia
Amavubi yari yasezereye Somalia

Uyu mukino wo kwishyura wagombaga guhuza Somalia n’u Rwanda (U23) wemejwe ko uzakinirwa muri Kenya na Federasiyo ya Somalia mu rwandiko umunyamabanga mukuru waryo, Hassan Mohamed Mohamud yandikiye FERWAFA agaha kopi CAF ku itariki 30/4/2015.

Ntibarasobanukirwa neza aho bazakinira umukino wo kwishyura
Ntibarasobanukirwa neza aho bazakinira umukino wo kwishyura

Nk’uko umunyamabanga mukuru wa Federasiyo ya Kenya, Michael Esakwa, yabisobanuye mu rwandiko yandikiye FERWAFA kuri uyu wa mbere tariki ya 4/5/2015, ni uko kuri iriya tariki ya 9/5/2015, Kenya izaba yakira Botswana mu batarengeje imyaka 23, umukino uzabera kuri Sitade ya Nyayo.

Esakwa yasobanuye kandi ko Federasiyo ya Somalia, ku itariki ya 14/4/2015, yandikiye Federasiyo ya Kenya riyisaba ko umukino wazabera kuri ariya matariki maze Federasiyo ya Kenya isubiza isaba Federasiyo ya Somalia ko yakwandikira Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya isaba kwemererwa gukinira muri Kenya, kubera ibibazo by’umutekano muke urangwa mu karere.

Imyitozo yo irakomeje kuri Stade Amahoro
Imyitozo yo irakomeje kuri Stade Amahoro

N’ubwo u Rwanda rutazi umunsi n’ahantu ruzakinira umukino wo kwishyura, abakinnyi 24 batarengeje imyaka 23 bahamagawe bakomeje imyitozo kuri Stade Amahoro bitegura guhagarara ku bitego bibiri ku busa batsinze mu mukino ubanza.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Volley ball oyeee.

iiu yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka