Kamonyi: Imodoka y’abakinnyi ba Rayon Sport yagonze umwana ku bw’amahirwe ntiyapfa

Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bavaga mu karere ka Nyanza berekeza kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013, bageze mu karere ka Kamonyi bahagonga umwana w’umukobwa ariko ntiyapfa.

Uwo mwana w’umukobwa yagonzwe n’imodoka ya Horizon Exoress yari ijyanye abo bakinnyi ba Rayon Sport mu mukino wagombaga kubahuza na mukeba wayo APR FC ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Eliot Mwitende wari utwaye iyo modoka, yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yahise ajyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma biri mu karere ka Kamonyi kugira ngo abaganga bakomeze gukurikirana ubuzima bwe.

Yongeyeho ko atanakomeretse ku buryo bukabije,. Ati: “Ntabwo umwana yapfuye kuko twamujyanye mu bitaro ari muzima usibye ibikomere bidakanganye yari afite” .

Umwaka ushize nabwo iyi ubwo yavaga mu mujyi wa Kigali yasubiraga ku ivuko mu karere ka Nyanza, nabwo habaye impanuka muri ako karere umwe mu bamotari bari abakunzi bayo ahasiga ubuzima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni shimiye uburyo ikipe yanjye irikwitwara murikigihe

sibobugingo olivier yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

igihe kirageze ngo rayonsport yihanangirize APR FC KO NAYO ibishoboye .bravo RAYONS

yanditse ku itariki ya: 10-03-2013  →  Musubize

ok.bravo rayon

arcade yanditse ku itariki ya: 10-03-2013  →  Musubize

ntaco rayon yaba imana irikumwe nayo turayikunda cyane

janet yanditse ku itariki ya: 9-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka