Kagame Cup yafashije abagore bo mu cyaro kumenyekanisha impano bafite

Abagore bakina umupira w’amaguru barashimira Perezida Paul Kagame washyizeho amarushanwa yo gukinira igikombe cy’“Umurenge Kagame Cup”, kuko atuma bagaragaza impano bafite.

Mu gusoza amarushanwa yitiriwe Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’akarere, tariki 29/4/2016, ikipe y’abagore y’umurenge wa Ngamba yatsinze iya Gacurabwenge ibitego 3-0, ibona itiki yo guhagararika akarere ku rwego rw’ Intara.

Abagore bitabiriye Kagame cup
Abagore bitabiriye Kagame cup

Abagore barashimira Perezida Kagame kuko amarushanwa yashyizeho atumye bamenyekana. Abanyagasani Pacifique, ati “ikintu mbona Kagame Cup yadufashije nk’abakobwa, ni uko akenshi imikino nk’iyi yari isanzwe imenyerewe ko ari iy’abahungu, ariko iyo avugiye ko umwana ari nk’undi natwe twaratinyutse tuyijyamo kandi turashima Kagame kuko yadushyigikiye ».

Ikipe y'abakobwa y'umurenge wa Ngamba
Ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Ngamba
Kapiteni wa Ngamba yakira igikombe
Kapiteni wa Ngamba yakira igikombe

Umurenge wa Ngamba ni umurenge w’icyaro uherereye ahantu hitaruye ku buryo abakinnyi bavuga ko iyo batagira aya marushanwa batari kubona uko bagaragaza impano bafite muri Ruhago.

Murekatete Josiane Kapiteni w’ikipe y’abagore y’umurenge, avuga ko yarangije amashuri yisumbuye akabura aho akomeza gukinira . Ati “dutuye ahantu mu cyaro, abantu baho ntibabasha kumenyekana ngo bazamuke ngo bamenyakane bajye gukinira amakipe akomeye”.

Uwapfisoni Olive, uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Ngamba, atangaza ko abakobwa batangiye bitoza umupira w’amaguru n’umupira wa karere. Nawe ashima Kagame Cup kuko yateje imbere siporo ku bakobwa. Ati “abakobwa bacu barisanzuye bahura n’abandi baramenyana”.

Si abagore bonyine bishimira Kagame Cup, ahubwo n’abagabo bishimira aya marushanwa kuko hari abana b’abahungu bo mu cyaro bapfukiranaga impano zabo. Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Kayenzi, nayo yegukanye itike yo guhagararira akarere mu Ntara, nyuma yo gutsindira kuri penaliti iya Mugina.

Abagabo nabo bishimira Kagame cup
Abagabo nabo bishimira Kagame cup

Nyuma yo gushyikiriza ibihembo amakipe atatu ya mbere, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yabasobanuriye ko Siporo ni umuco mwiza uhuza abantu. By’umwihariko amakipe yatsinze acyuye amafaranga n’igikombe.
Amakipe ya mbere yahembwe igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ayabaye aya kabiri ahabwa ibihumbi 150 naho aya gatatu ahabwa ibihumbi 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira KAGAME Paul washyizeho iri rushanwa byatumye imirenge igaragaza impano bibitseho zumupira. Kayenzi na ngamba bravo tubarinyuma

nzabanita yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka