Kagame Cup: Ikipe z’imirenge ya Zaza na Muyumbu ni zo zizaserukira Intara y’Iburasirazuba

Amarushanwa y’umupira w’amaguru yo guhatanira igikombe cyitiriwe Umukuru w’Igihugu ku rwego rw’umurenge “Umurenge Kagame Cup”, mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, yasojwe ikipe y’Umurenge wa Zaza wo mu Karere ka Ngoma mu bahungu ndetse n’iy’Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu bakobwa, ari zo zegukanye intsinzi ndetse n’itike yo gukomeza ku rwego rw’Igihugu.

Muri iyi mikino yabereye i Rwamagana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10/06/2015, ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma yegukanye igikombe itsinze iy’Umurenge wa Rubona yo mu Karere ka Rwamagana naho iy’abakobwa yo mu Murenge wa Muyumbu muri Rwamagana itsinda iy’Umurenge wa Mimuri yo mu Karere ka Nyagatare; zose zikaba zatsindiye kuri penaliti 3-2.

Uhereye iburyo: ikipe y'abakobwa ba Muyumbu yatsinze, ikipe y'abahungu ba Zaza yatsinze, ndetse n'ikipe y'abahungu ba Rubona yatsinzwe
Uhereye iburyo: ikipe y’abakobwa ba Muyumbu yatsinze, ikipe y’abahungu ba Zaza yatsinze, ndetse n’ikipe y’abahungu ba Rubona yatsinzwe

Kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Zaza (mu bahungu), Mungarakarama Gustave, yavuze ko we na bagenzi be bishimira intsinzi babonye kandi bakavuga ko aya marushanwa ari intambwe nziza mu miyoborere y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ngo kuko aya marushanwa atanga amahirwe ku bakinnyi bakiri hasi kugira ngo bagaragaze impano zabo

Abafana b'Ikipe y'Umurenge wa Rubona bogeje bacanye mu rweso ariko biranga baratsindwa
Abafana b’Ikipe y’Umurenge wa Rubona bogeje bacanye mu rweso ariko biranga baratsindwa
Aha umunyezamu wa Zaza yari avanyemo penaliti ya Rubona
Aha umunyezamu wa Zaza yari avanyemo penaliti ya Rubona
Mu bakobwa naho hitabajwe penaliti
Mu bakobwa naho hitabajwe penaliti

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yavuze ko amakipe yageze kuri iki cyiciro, yerekanye umukino mwiza ku buryo ngo intara iteganya kubafasha kuzamura impano zabo, harimo gushyiraho ikipe y’abakobwa y’Intara y’Iburasirazuba ndetse no gufasha abahungu bakina neza kuba bazamurwa mu ikipe y’intara Sunrise FC, yinjiye mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize, igasoza irushanwa ari iya 4 ku rwego rw’igihugu.

Ikipe ya Rubona mu bahungu ba Rwamagana yazize guhusha penaliti Nk'aha umupira wakubise ku izamu
Ikipe ya Rubona mu bahungu ba Rwamagana yazize guhusha penaliti Nk’aha umupira wakubise ku izamu
Abaturage bari benshi ku kibuga cya Polisi i Rwamagana
Abaturage bari benshi ku kibuga cya Polisi i Rwamagana

Muri aya marushanwa kandi hashimiwe abasifuzi barimo abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bitanze bakazenguruka imirenge baharanira imigendekere myiza y’iyi mikino.

Nyuma y’uyu mukino, amakipe yatsinze ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, agiye kwitegura kuzahatana n’ayatsindiye mu zindi ntara mu mikino yo guhatanira igikombe kizatangirwa ku rwego rw’igihugu tariki 04/07/2015 ubwo aya marushanwa azaba asozwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka