Jimmy Mulisa yiteguye kuba yaba umutoza mukuru wa Sunrise

Umukinnyi Jimmy Mulisa wahoze akinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusinyana amasezerano n’ikipe ya Sunrise yo kuba umuyobozi wa Tekinike kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Ni nyuma y’iminsi yari amaze hano mu Rwanda bivugwa ko ari gushaka ikipe ndetse kandi akaba yakundaga kugaragara akorana imyitozo n’ikipe y’Isonga FC.

Jimmy Mulisa yagizwe umuyobozi wa Tekinike wa Sunrise mu gihe gisigaye ngo shampiyona irangiye.
Jimmy Mulisa yagizwe umuyobozi wa Tekinike wa Sunrise mu gihe gisigaye ngo shampiyona irangiye.

Aganira na Kigali Today, Jimmy Mulisa yemeje ayo makuru y’uko yamaze gusinyana amasezerano n’ikipe ya Sunrise yo kuyibera Umuyobozi wa Tekiniki mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2014-2015 urangire.

“Nibyo Sunrise yangejejeho gahunda bafite numva ni nziza, niyo mpamvu nanjye namaze gusinyana nabo kuyibera umuyobozi wa tekiniki kugira ngo nze kubafasha kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere no guteza imbere umupira w’amaguru mu ntara y’iburasirazuba,” Jimmy Mulisa.

Jimmy Mulisa kandi yakomeje atangaza ko ashimishijwe no kuba agiye gukomeza imishinga yari yaratangijwe na Jean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza we.

Jimmy Mulisa yakinnye mu makipe menshi yo hanze y'u Rwanda.
Jimmy Mulisa yakinnye mu makipe menshi yo hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Nshimishijwe no gukomeza imishinga yari yaratangiwe na Jean Marie Ntagwabira, yabaye umutoza wanjye, yari inshuti yanjye, ubu nanjye ngiye gusangiza abandi ibyo mfitemo ubunararibonye kandi nize”.

Abajijwe kandi niba aramutse ahawe kuba umutoza mukuru yabikora yatangaje ko nta kabuza yabikora kuko abifitiye ubumenyi.

Ati “Si ibintu bikomeye kuko ni ibintu nakoze, baramutse babinsabye nabyo nabikora kuko ibyo nakoraga hanze nabyo bijya gusa nabyo kuko ni ugutoza, kandi n’ubundi mubyo nzajya nkora birimo”.

Jimmy Mulisa yasoreje muri T-Team yo muri Malaysia.
Jimmy Mulisa yasoreje muri T-Team yo muri Malaysia.

Jimmy Mulisa yakiniye ikipe y’APR Fc hagati y’imyaka ya 2002 na 2005 aho yayitsindiye ibitego bigera kuri 16 mu mikino isaga mirongo ine yayikiye. Mulisa wakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’I Burayi arimo nka RAE Mons.KRC Mechelen, RFC Tournai n’andi agiye gusimbura Ntagwabira Jean Marie watabarutse muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nishimiye .jimmy mwikipe dukunda

fils yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka