Isonga na Sunrise zifite amahirwe yo kuya mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda imikino ibanza ya ½

Isonga FC na Sunrise zo mu cyiciro cya kabiri, zifite amahirwe menshi yo kuzakina icyiciro cya mbere umwaka utaha, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibanza ya ½ cy’irangiza yabaye ku wa gatandatu tariki ya 3/5/2014.

I Remera ku kibuga cya FERWAFA, Isonga FC yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize yatsinze SEC igitego 1-0, bituma yiyongerera amahirwe yokujya mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino utaha, kuko mu mukino wo kwishyura isabwa kunganya gusa.

Aha Isonga yari imaze gutsinda SEC 1-0 cyatumye itangira kwizera kongera gukina mu cyiciro cya mbere.
Aha Isonga yari imaze gutsinda SEC 1-0 cyatumye itangira kwizera kongera gukina mu cyiciro cya mbere.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Yamini Salumu ku munota wa 48 w’umukino, nyuma SEC ikomeza gushaka uko yakwishyura ariko birananirana.

Ku Kicukiro ahahoze hitwa muri ETO hahuriye amakipe abiri yo mu ntara y’Iburasirazuba, maze Sunrise FC itsinda Bugesera ibitego 2-0 kandi Bugesera ariyo yari yakiriye Sunrise.

Sunrise FC yateye intambwe ikomeye yo kujya mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Bugesera ibitego 2-0.
Sunrise FC yateye intambwe ikomeye yo kujya mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Bugesera ibitego 2-0.

Ibyo bivuze ko Sunrise yatsindiye hanze, itirangayeho ikanganya ubusa ku busa cyangwa se wenda ikanatsindwa igitego kimwe, nta kabuza yazakina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino utaha.

Imikino yo kwishyura ari nayo izagaragaza amakipe abiri azakina umukino wa nyuma akaba ari nayo uzajya mu cyiciro cya mbere, izakinwa ku wa gatandatu tariki 10/5/2014 guhera saa munani n’igice, SEC ikazakira Isonga FC ku Kicukiro, naho Sunrise ikazakira Bugesera FC i Rwamagana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka