Isonga ishobora kudakina na APR FC kubera kutumvikana kw’abakinnyi n’ubuyobozi

Abakinnyi b’ikipe y’Isonga FC baratangaza ko batiteguye gusubira mu kibuga mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe butabahaye ibyo bwabemereye. Ibi bibaye mu gihe Isonga yitegura umukino na APR FC tariki 6/1/2015.

Mu ibaruwa ndende abakinnyi b’ikipe y’Isonga bandikiye ubuyobozi bwabo, batangaje ko batishimiye uburyo ikipe ibafata aho itabitaho nkuko bikwiye ndetse bakaba nta bikoresho bihagije bafite.

Abakinnyi bari bandikiye ibaruwa ubuyobozi
Abakinnyi bari bandikiye ibaruwa ubuyobozi
Abakinnyi 21 b'Isonga bayisinye ku nyandiko bandikiye ubuyobozi bwabo.
Abakinnyi 21 b’Isonga bayisinye ku nyandiko bandikiye ubuyobozi bwabo.

Kimwe mu bidashimisha abakinnyi nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today, ni uburyo abayobozi bakunda kubishongoraho iyo babagejejeho ikibazo, ndetse ntibafatwe nk’abandi bakinnyi bo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

“Ntabwo twishimiye ubuzima tubayemo. Wagirango ntabwo turi abakinnyi, abayobozi aho kutwumva batubwira nabi bityo niba nta gikozwe, umukino wa APR FC ntabwo uzakinwa”, umwe mu bakinnyi batangarije Kigali Today.

Twagerageje kuvugana inshuro nyinshi n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko yaba umunyamabanga wayo Muhimpundu Sandra cyangwa Perezida wayo Muramira Gregoire, bombi nta n’umwe witabye telefoni igendanwa.

Umuyobozi w'Isonga Muramira Gregoire atungwa agatoki n'abakinnyi ko atabitaho.
Umuyobozi w’Isonga Muramira Gregoire atungwa agatoki n’abakinnyi ko atabitaho.

Iyi kipe imaze iminsi ibiri idakora imyitozo, ndetse nta gahunda igaragara yo kuyisubiramo vuba. Isonga ifitanye umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona na APR FC ku wa kabiri tariki 6/1/2015, umukino na wo ushobora kutaba mu gihe hagera nta kirakorwa.

Ikipe y’Isonga ubu iri ku mwanya wanyuma n’amanota ndetse ikaba iheruka gusezerera umutoza wayo Seninga Innocent mu buryo butavuzweho rumwe. Iyi kipe nta n’igihe kinini ifite mu cyiciro cya mbere dore ko Ferwafa yarangije kwemeza ko umwaka utaha izahita isenywa igakurwaho.

Ikipe y'Isonga yugarijwe n'ibibazo bitandukanye.
Ikipe y’Isonga yugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka