Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2015, ubwo hatangizwaga ku nshuro ya Karindwi aya marushannwa ya Copa Coca Cola aterwa inkunga n’uruganda rukora ibinyobwa rwa Bralirwa, rubicishije mu kinyobwa cyarwo cya Coca Cola.
Yagize ati ’’ Iri rushannwa duterwamo inkunga na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cya Coca Cola, ridufasha kwimakaza no kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu bana bato abakobwa n’abahungu, kuko ryita ku bari munsi y’imyaka 17’’,
Yanavuze kandi ko iri rushanwa rinabafasha kwiga cyane cyane ibijyanye n’ubumenyi bw’isi ( Géographie) kuko uko bazenguruka mu gihugu hose bajya gukina, bafata n’ umwanya wo kwiga ibijyanye n’utwo duce baba batembereyemo, bikabafasha kurangiza aya marushanwa bazi neza imiterere y’igihugu cyabo.
Rwigema kandi yakomeje atangaza ko iri rushanwa rigira uruhare no mu kubaka imikino mu gihugu, kuko abagaragaje impano mu bahungu no mu bakobwa boherezwa mu bihugu byo hanze mu mashuri y’umupira w’amaguru akomeye bagatozwa ku buryo bw’ubunyamwuga, aho abenshi mu bitwaye neza muri Copa Coca Cola zabanje ubu abenshi bari gukinira ikipe y’igihugu y’abakuru “Amavubi” haba mu bahungu ndetse n’abakobwa.
Biteganijwe ko aya marushannwa ari bukomeze mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe agera kuri 60 y’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 17, bo mu duce dutandukanye two mu Rwanda, bazaba bari mu kibuga bakina.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|