Ingengabihe y’imikino yasubitswe yashyizwe ahagaragara

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira ahagaragara gahunda nshya y’igihe imikino y’ibirarane izakinirwa.

Ni nyuma y’aho imwe mu mikino yari yasubitswe kubera igikombe cya Prudence cyari cyateguwe na SFH, urupfu rw’umutoza Captain Jean Marie Ntagwabira, imikino mpuzamahanga iri gukinwa n’ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports, n’uwa AS Kigali na Police FC wasubitswe n’imvura.

Umukino wa AS Kigali na Police FC wasubitswe n'imvura nyinshi.
Umukino wa AS Kigali na Police FC wasubitswe n’imvura nyinshi.

Iyi mikino izabimburirwa n’umukino uhuza Sunrise na Marines FC i Rwamagana ndetse n’uwa Kiyovu Sports na Police FC ku wa gatatu tariki ya 18/02/2014 kuri Stade de l’Amitié ku Mumena.

Mu gihe Police Fc iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 24 yaramuka itsinze uyu mukino yahita iza ku mwanya gatatu ikawusimbura ho ikipe ya Rayon Sports.

Police FC ifite ibirarane bitatu igomba gukina.
Police FC ifite ibirarane bitatu igomba gukina.

Iyi kipe ya Police FC niyo kipe ifite ibirarane byinshi aho ifite imikino igera kuri itatu itarakina mu gihe andi makipe agiye afite ibirarane bibiri na kimwe.

Gahunda nshya y’ibirarane

Tariki ya 18/02/2015: Kiyovu vs Police Fc (Mumena)
Tariki ya 18/02/2015: Sunrise Fc vs Marines Fc (Rwamagana)
Tariki ya 27/02/2015: AS Kigali vs Police Fc (Stade de Kigali)
Tariki ya 04/03/2015: Police Fc vs Sunrise Fc (Kicukiro)
Tariki ya 04/03/2015: Rayon Sports vs Isonga Fc (Muhanga)
Tariki ya 04/03/2015: APR Fc vs AS Kigali (Kicukiro)

Sunrise FC na Marine FC bizahurira i Rwamagana kuwa 18/02/2015.
Sunrise FC na Marine FC bizahurira i Rwamagana kuwa 18/02/2015.
AS Kigali na Police FC bizahura tariki ya 27/02/2015.
AS Kigali na Police FC bizahura tariki ya 27/02/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rayo ikomerezaho amaraso mashya naho ikipe yacu iritayari reka twereke amahanga ko natwe gukina aribyacu

fiacre yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka