Impinduka mu mikino y’Agaciro Development Fund

Mu gihe haburaga umunsi umwe ngo imikino y’agaciro Development Fund itangire,haje ku ba impinduka ku ngengabihe y’ayo marushanwa,aho amakipe yahise ashyirwa mu matsinda maze amakipe yombi akazagenda ahura hashingiwe ku turere aherereyemo.

Nyuma y’aho ikipe y’Isonga itangaje ko ititeguye gukina imikino y’Agaciro Development Fund kubera nta bakinnyi ifite,ndetse n’ikipe ya Espoir Fc igatangaza ko imbaraga nyinshi yazishyize muri Shampiona,ubu uko amakipe yari kuzahura byahindutse n’ubwo habura umunsi umwe ngo amarushanwa atangire.

Espoir yamaze kwadika isezera mu marushanwa
Espoir yamaze kwadika isezera mu marushanwa
Isonga yo ngo nta bakinnyi ifite
Isonga yo ngo nta bakinnyi ifite

Uko ingengabihe nshya iteye

Umunsi wa mbere, 15/08/2015

Itsinda ry’amajyepfo n’uburengerazuba

1.Mukura vs Amagaju (Muhanga)
2.Rayon Sports (Ikiruhuko)

Rayon Sports izaruhuka ku munsi wa mbere
Rayon Sports izaruhuka ku munsi wa mbere

Uburengerazuba n’amajyaruguru

1.Marines vs Musanze (Tam Tam)
2.Gicumbi vs Etincelles (Gicumbi)

Iburasirazuba na Kigali

Itsinda A :
1. Police vs Bugesera (Ferwafa)
2. APR (Ikiruhuko)

Itsinda B :
1. AS Kigali vs Rwamagana (Kicukiro)
2. Kiyovu vs Sunrise (Mumena)

Umunsi wa 2,17/08/2015

Amajyepfo n’uburengerazuba

1. Amagaju vs Rayon Sports (Nyamagabe)
2. Mukura (ikiruhuko)

Uburengerazuba n’amajyaruguru

1. Musanze vs Marines (Musanze)
2. Etincelles vs Gicumbi (Tam Tam)

Iburasirazuba na Kigali

Itsinda A :

1. Bugesera vs APR (Nyamata)
2. Police v (repos)

Itsinda B :

1. Rwamagana vs As Kigali (Rwamagana)
2. Sunrise vs Kiyovu (Rwamagana)

Umunsi wa gatatu, 19/08/2015

1.Rayon Sports vs Mukura (Muhanga)
Amagaju (Ikiruhuko)
2.APR vs Police (Kicukiro)
Bugesera (Ikiruhuko)
3.Izatsinda hagati ya Marines na Musanze izahura n’izatsinda Hagati ya Gicumbi na Etincelles

4.Iya 1 mu itsinda rya Kigalin’iburasirazuba izahura n’iya kabiri

Imikino ya kimwe cya kabiri iteganijwe taliki ya 22/08/2015,aho amakipe azaba yatsinze taliki ya 19/08/2015 azahura,aho izatsinda umukino wa mbere izahura n’iyatsinze uwa 4, mu gihe iyatinze uwa 2 izahura n’iyatsinze uwa 3,maze umukino wa nyuma no gushaka umwanya wa 3 ugakinwa taliki ya 30/08/205.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza cyane turishimye apr oyeee

0726125945 yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka