Imikino ya shampiyona isigaye izajya ikinirwa umunsi umwe mu rwego rwo kurwanya ruswa

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru izigaje imikino ine ngo irangire, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cy’uko imikino yose isigaye izajya ikinirwa umunsi umwe n’isaha imwe mu rwego rwo kurwanya ruswa ikunze kuvugwa cyane mu mpeza za shampiyona.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa, avuga ko icyo cyemezo bagifashe nyuma yo kubona ko hari amakipe amwe ashobora kwitsindisha mu rwego rwo gufasha ayandi makipe haba mu gutwara igikombe cyangwa se kuyafasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Icyo cyemezo kiratangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’icyi cyumweru aho imikino yose igomba kuzakinwa ku wa gatandatu tariki 04/05/2013 guhera saa cyenda n’igice.

Muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona havuzwe cyane ibibazo bya ruswa muri amwe mu makipe ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo, gusa hakaba hagikorwa iperereza n’amakipe ubwayo ndetse n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Mu minsi yashize, ubwo La Jeunesse yakinaga na AS Muhanga, byaravuzwe ko La Jeunesse yaba yarashatse guha ruswa abakinnyi ba AS Muhanga ndetse binagera ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana ibyavuye muri iryo perereza.

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu mukino Marine FC yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-0, byavuzwe ko myugariro wa Musanze FC Kauma Charles yaba yari yakiriye ruswa yatanzwe na Marine, ndetse ubuyobozi bwa Musanze FC bukaba bwarafashe icyemezo cyo guhagarika uwo mukinnyi ukomoka muri Uganda mu gihe kingana n’ukwezi ngo bakore iperereza ryimbitse.

Imikino yose y’umunsi wa 23 yari yarashyizwe ku ngengabihe ko izakinwa ku cyumweru yimuriwe kuri uyu wa wa gatandatu tariki 03/05/2013, aho Espoir FC izakina na Marine i Rusizi. Aya makipe yombi akaba aharanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, naho AS Kigali ikazakina na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Amagaju azakina na La Jeunesse i Nyamagabe.

Indi mikino y’uwo munsi wa 23 wa shampiyona igomba kwitonderwa harimo uzahuza Muzanze FC izakina na Police FC i Musanze. Uyu mukino uvuze byinshi cyane ku ikipe ya Police FC kuko iramutse iwatutsinze, amahirwe yayo yo kwegukana igikombe ahita aba makeya cyane.

Rayon Sports ihanganye na Police FC ku gikombe yo izaba yerekeje kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho izakina na Etincelles FC. Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona muri 2004 ntishaka gukora ikosa ryo gutakaza inota na rimwe, kuko ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona iramutse intsinze imikino itatatu muri ine isigaranye.

Etincelles FC nayo, ni ikipe ukunze kugora amakipe akomeye mu minsi ya nyuma ya shampiyona iyo yakiniye kuri Stade yayo i Rubavu. Kuba noneneho iyo kipe ifashwa n’akarere ka Rubavu ubu ibarizwa ku mwanya wa nyuma, ishobora guhangayikisha Rayon Sports, kuko ubwo yo izaba ishaka igikombe, Etincelles nayo iraharanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kuri Stade ya Muhanga, AS Muhanga izahakirira Mukura Victory Sport, naho Isonga FC nayo iri mu makipe afite ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri ikine na Kiyovu Sport kuri Stade Amahoro i Remera.

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 48, Police FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 naho APR FC ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39.

Isonga FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 15, naho Etincelles ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 14.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kombona mashami na byishimo aha abanyarwanda bamwirukanye bagashakundi ni GILBERT UMUFANA APR TUYIRINYUMA

Tuyisenge gilbert yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka