Imikino nyafurika yo kwishyura yashyizwe kuri Stade Amahoro

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza amatariki ndetse n’ikibuga imikino nyafurika yo kwishyura izaberaho.

Nyuma y’aho byari biteganijwe ko imikino yo kwishyura ku makipe ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ariyo APR FC ihagarariye u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champons league) ndetse na Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu makipe yatwaye igikombe cy’igihugu (CAF confederation cup) izabera i Muhanga, FEWRAFA yamaze gutangaza ko iyo mikino yose izabera kuri Stade Amahoro i Remera.

APR FC yanganyije na Liga Muculmana mu mukino ubanza.
APR FC yanganyije na Liga Muculmana mu mukino ubanza.

Ikipe ya APR FC niyo izatangira yakira ikipe ya Liga Muçulmana, ku wa gatandatu tariki ya 28/02/2015 maze bukeye bwaho tariki ya 01/03/2015, ikipe ya Rayon Sports yakire Panthére du Ndé yo muri Cameroun.

Rayon Sport yabashije gutsindira Panthere du Nde iwayo.
Rayon Sport yabashije gutsindira Panthere du Nde iwayo.

Aya makipe yombi yitwaye neza mu mikino ibanza aho ikipe ya APR FC yanganyije ubusa na ya Liga Muçulmana de Maputo, naho Rayon Sports igatsinda Panthére du Ndé yo muri Cameroun igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Leon Uwambajimana.

Ikipe ya Rayon Sports izakira Panthére du Ndé tariki ya 01/03/2015.
Ikipe ya Rayon Sports izakira Panthére du Ndé tariki ya 01/03/2015.
Liga Muçulmana izakina na APR FC tariki ya 28/02/2015.
Liga Muçulmana izakina na APR FC tariki ya 28/02/2015.

Ikipe ya APR FC iramutse isezereye iyi kipe yo muri Mozambique yahita ihura na Al Ahly yo mu Misiri (Egypt), mu gihe Rayon Sports nayo iramutse ikomeye ku ntsinzi yayo yahura na Zamalek nayo yo mu Misiri.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rayon sport nyeretse imana idukure ahakomeye mubyo idukorera byose turayishimira tuvuga Amen!!

Fiakhizo yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Reyol indi kumutima gutsinda amakipe yohanze n’inego yacu

RWASA theoneste yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

ntibyiza!turabyishimiyepe!reyo tubarimyuma.

marieclaire yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Rayon tuzakomeza ntayizadutangira.

Byiringiro Sylvestre yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka