Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri ruhago izatangira kwitegura Nigeria ku wa gatandatu

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abagore muri ruhago, Grace Nyinawumuntu, yashyize ahagaragara abakinnyi 24 bagomba gutangira imyitozo ku wa gatandatu tariki 3/5/2014 bitegura gukina na Nigeria mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia muri Kanama uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yasezereye Kenya mu majonjora y’ibanze, izakina umukino ubanza na Nigeria tariki ya 24/5/2014, ariko mbere y’uwo mukino izabanza ikine umikino wa gicuti, kugirango yitegure neza guhangana n’iyo kipe bakunze kwitwa ‘Super Falcons’ yatwaye igikombe cya Afurika inshuro zirindwi.

Umukino wa mbere wa gicuti ikipe y’u Rwanda izawukina na Zambia tariki ya 10/5/2014 i Kigali, mbere yo kwakira Nigeria tariki 24/5/2014.

Nibyemezwa neza, ikipe y’u Rwanda kandi izakina undi mukino wa gicuti na Ghana tariki ya muri Ghana tariki ya 3/6/2014 ubwo bazaba bari mu nzira berekeza Nigeria gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 8/6/2014.

Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Grace Nyinawumuntu aganiriza abakinnyi be kuri stade Amahoro.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Grace Nyinawumuntu aganiriza abakinnyi be kuri stade Amahoro.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Grace Nyinawumuntu yadutanagarije ko yifuje gukina na Zambia na Ghana kuko ari amakipe akomeye muri Afurika akazatuma abakobwa be batinyuka Nigeria.

Nyinawumuntu nawe wahoze akina ruhago akaba n’umusifuzi yagize ati, “Gukina na Zambia yasezereye Tanzania bizatuma tumenya neza uko duhagaze mbere yo guhura na Nigeria, ikipe ya mbere muri Afurika. Naho Ghana yo, nk’ikipe ikomeye kandi ibarizwa mu karere kamwe na Nigeria, izatuma dusobanukirwa neza imikinire ya Nigeria, bityo tuzabashe guhangana nayo”.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Nigeria izahita yerekeza mu gikombe cya Afurika. Ni ku nshuro ya kabiri mu mateka y’umupira w’amaguru mu bagore, u Rwanda rwitabira amajonjora y’igikombe cya Afurika, u Rwanda rukaba rwaraherukaga kwitabira iyo mikino muri 2008 ariko rusezererwa na Uganda ku ikubitiro.

Aha abakobwa b'u Rwanda bishimiraga igitego 1-0 bari batsinze Kenya i Kigali muri Gashyantare uyu mwaka.
Aha abakobwa b’u Rwanda bishimiraga igitego 1-0 bari batsinze Kenya i Kigali muri Gashyantare uyu mwaka.

Dore urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda 24 bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa gatandatu n’amakipe bakomokamo:

Ingabire Nyirabashyitsi Judith, Uwizeyimana Hélène, Kadusenge Janviere, Ayingeneye Clementine, Mukamana Clémentine, Umulisa Edith, Nibagwire Sifa Gloria ( Kapiteni) Uwineza Nadia, Uwamahirwe Chadia, Ntagisanimana Saida, Niyomugaba Sophie, Ibangarye Anne Marie, Nyirahafashimana Marie Jeanne na Kalimba Alice bose bakinira AS Kigali.

Hari kandi Niyoyita, Abimana Djamila na Imanizabayo Florence bakinira Kamonyi, Mukashema Albertine, Mukeshimana Jeanette, Uwamahoro Marie Claire, Kankindi Fatuma na Nirere Anatholie bakinira Inyemera na Murorunkwere Claudine ukinira Rambura
na Iririkumutima Agathe ukinira Les Lionnes.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka