Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi yari yatumye imikino y’igikombe cy’Amahoro iba ihagaze, ubu kuri uyu wa gatatu irasubukurwa nk’uko byari biteganijwe.
Ikipe ya APR Fc ifite iki gikombe, Rayon Sports na Police Fc nk’amwe mu makipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu,azakina imikino yayo ku wa kane mu gihe andi makipe azaba yakinnye ku wa Gatatu.
Uko amakipe azahura muri 1/8:
Kuwa Gatatu, 17.06.2015
AS Kigali vs Isonga (Mumena, 15h30)
SC Kiyovu vs Sorwathe (Ferwafa, 15.30)
Espoir vs Vision JN (Muhanga, 13h00)
Musanze vs Etincelles (Musanze, 15h30)
Mukura vsGicumbi (Muhanga, 15h30)
Kuwa Kane, 18.06.2015
Police vs Sunrise (Mumena, 15h30)
Rayon Sport vs Sec (Kicukiro, 15h30)
APR vs Bugesera (Ferwafa, 15h30
Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka nk’ibisanzwe giha itike ikipe yagitwaye guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu muri Afrika(CAF Confederation Cup), gusa mu gihe APR fc yagitwara hakazasohoka ikipe ya AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiona y’uyu mwaka.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndifuzako APR igitwara