I Gahanga hagiye kubakwa stade izajya yakira abantu basaga ibihumbi 40

Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.

Iyi stade imaze igihe kinini ivugwa, nyuma y’aho u Rwanda rwemerewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kwakira imikino y’igikombe cya Afurika CHAN yo mu mwaka wa 2016.

Nubwo ariko byavuzwe hari hataramenyekana neza aho iyo stade izubakwa ndetse n’ingano nyakuri yayo.

Mu kiganiro twagiranye na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Protais Mitali, yadutangarije ko iyo stade izubakwa mu karere ka Kicukiro ahitwa i Gahanga, gusa ngo ntabwo izajya yakira abantu ibihumbi 60 nk’uko byari byavuzwe mbere.

Ministiri Mitali yagize ati “Bitewe n’amarushanwa mpuzamahanga twitegura cyane cyane CHAN ya 2016, aho CAF isaba kuba hari stade yakira nibura abantu ibihumbi 40, tuzubaka iyo stade i Gahanga, ndetse n’ikibanza izubakwamo cyamaze kuboneka”.

Ministiri Mitali utatangaje igihe nyakuri imirimo yo kubaka iyo stade izatangirira, avuga ko bagabanyije ubunini bw’iyo sitade kubera ko ngo inzego zirebwa n’iyubakwa ry’iyo stade zasanze ibihumbi 60 ari abantu benshi cyane, basanga byaba byiza bubatse stade yakwakira abantu baringaniye.

Mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN kandi biteganyijwe ko n’izindi stade zisanzwe zikinirwaho zizavugururwa kugira ngo nazo zizakoreshwe ziri ku rwego mpuzamahanga.

CAF isaba igihugu cyakiriye imikino kugira nibura stade enye harimo imwe yakira abantu nibura ibihunbi 40 ndetse n’izindi eshatu zakira abantu nibura ibuhumbi 20.

Muri stade zizavugururwa harimo Stade Amahoro, Stade ya Kigali i Nyamirambo na Stade ya Rubavu, ndetse hakaba ubu harimo kubakwa stade ya Huye ndetse n’iya Muhanga zizakoreshwa muri iyo mikino byaba mu myitozo y’amakipe cyangwa se gukinirwaho mu gihe bibaye ngombwa.

Uretse iyo Stade izajya ikinirwaho cyane umupira w’amaguru izubakwa i Gahanga, biteganyijwe kandi ko hafi yayo yazubakwa n’inzu nini y’imikino cyane cyane iy’amaboko izajya yakira abantu ibihumbi 10.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka