Hervé Rugwiro na Eric Rutanga muri 18 bajya Mozambique mu gihe Kapiteni wabo muri APR Fc yasigaye

Bamwe mu bakinnyi badasanzwe babona umwanya ubanzamo mu makipe yabo barimo Eric Rutanga na Rugwiro Hervé batoranijwe mu bakinnyi 18 berekeje muri Mozambique mu gihe Kapiteni w’ikipe ya APR Fc yasigaye kubera ikibazo cy’imvune

Umutoza w’ikipe Amavubi Johnattan McKinstry yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 bagomba kwerekeza i Maputo muri Mozambique gukina umukino w’amajonjora yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017.

Kapiteni Haluna Niyonzima nawe ngo bifitiye icyizere
Kapiteni Haluna Niyonzima nawe ngo bifitiye icyizere

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Johnattan McKinstry, yatagangaje ko impamvu yatumye Nshutiyamagara Ismael "Kodo" atajyana n’abandi bakinnyi ari imvune yagiriye ku mukino wa Tanzania ubwo hakinwaga imikino yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Amavubi mu myitozo ya nyuma mbere y'uko yerekeza Mozambique
Amavubi mu myitozo ya nyuma mbere y’uko yerekeza Mozambique

Urutonde rw’abakinnyi 18 berekeza i Maputo:

Abazamu: Olivier Kwizera na Eric Ndayishimiye.

Ba myugariro: Michel Rusheshangoga, Emery bayisenge, Herve Rugwiro, Faustin Usengimana, Eric Rutanga na Abouba Sibomana.

Abakina hagati: Haruna Niyonzima, Andrew Buteera, Jean Baptiste Mugiraneza, Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Patrick Sibomana na Jean Claude Iranzi.

Ba rutahizamu: Michel Ndahinduka, Ernest Sugira na Jacques Tuyisenge.

Amavubi aheruka kunganya na Harambee 0-0
Amavubi aheruka kunganya na Harambee 0-0
Eric Rutanga (uri imbere) nawe yerekeje muri Mozambique
Eric Rutanga (uri imbere) nawe yerekeje muri Mozambique
Hervé Rugwiro utarakunze kubona umwanya ubanzamo muri Shampiona yagiye ...
Hervé Rugwiro utarakunze kubona umwanya ubanzamo muri Shampiona yagiye ...
Mugiraneza Jean Baptiste uheruka kwibaruka imfura ye muri iki cyumweru nawe yerekeje i Maputo
Mugiraneza Jean Baptiste uheruka kwibaruka imfura ye muri iki cyumweru nawe yerekeje i Maputo

Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Mozambique uteganijwe gutangira ku i Saa kumi zo mu Rwanda ukazabera i Maputo mu gihugu cya Mozambique.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amavubi tuyifurije itsinzi twe nka banyarwanda.

James yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Njye Ndabona Mu Gukora Ikipe Y’igihugu Habamo Amarangamutima Ashingiye Ku Makipe Amwe Namwe?Rwose Mwatubwirira Umutoza W’amavubi N’abandi Batanya Gukora Ikipe Y’igihugu Bakajya Bagera No Kubindi Bibuga Kko Hari Abana Bashoboye.Kdi Twibuke Ko Icyo Ducyeneye Ni Agaciro (ishema)ry’abanyarwanda.

Ephrem yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

amavubi tuyifurije intsinzi murakoze

Djuma yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka