Hakozwe igishusho kinini kibutsa umutwe Zidane yakubise Materazzi

Umunyabugeni witwa Adel Abdessemed yakoze igishusho kinini kibutsa umutwe umukinnyi Zinedine Zidane yakubise Marco Materazzi mu gituza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wabaye mu mwaka wa 2006.

Iki gishusho kiswe Coup de tête gikozwe mu muringa (bronze) cyashyizwe imbere ya Centre Pompidou i Paris gifite uburebure bwa metero 3 na toni zirenga 2 z’uburemere, kizamurikwa mu imurika ry’ibihangano bya Adel Abdessemed tariki 03/10/2012.

Abantu bakomeje kwishimira iki gishusho.
Abantu bakomeje kwishimira iki gishusho.

Iki gishushanyo gitandukanye n’ibisanzwe, aho ubundi biba akenshi byibanda ku bikorwa by’intsinzi n’ubutwari. Iki ngo kigamije kwibutsa intsinzwi nkuko byasobanuye na Philippe Alain Michaud uyoboye imurika ry’iki gishusho nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail.

Hari mu mujyi wa Berlin mu Budage mu mwaka wa 2006, mu minota ya nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, aho umukinnyi Zinedine Zidane yakubise umutwe Materazzi wari umaze kumubwira amagambo bivugwa ko yamutukaga ku babyeyi be.

Uko yamukubise umutwe.
Uko yamukubise umutwe.

Zidane yabiherewe ikarita imusohora mu kibuga ndetse ahita anasezera gukina umupira w’amaguru n’u Bufaransa yari abereye kapiteni butsindwa uwo mukino n’u Butariyani.

Uwakoze iki gishusho Adel Abdessemed ni umunyabugeni wavukiye muri Algeria yerekeza muri France mu 1994 ahunze imidugararo. Ni umunyabugeni uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka