Guinée Équatoriale ni yo izakira CAN ya 2015

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) ryarangije kwemeza ko igihugu cya Guinée Équatoriale ari cyo kizakira igikombe cya Afurika cya 2015.

Igihugu cya Maroc ni cyo cyagombaga kwakira irushanwa ry’ibihugu bya Afurika mu mupira w’amaguru, ariko kiza gutangaza nyuma ko kititeguye kwakira ibihugu 16 bya Afurika mu kwa mbere kwa 2015, kuko bimwe muri ibyo bishobora kuba bigaragaramo indwara ya Ebola iyogoje uyu mugabane.

Guinée Équatoriale niyo yemejwe ko izakira CAN 2015. Iyi stade de Malabo yo muri icyo gihugu.
Guinée Équatoriale niyo yemejwe ko izakira CAN 2015. Iyi stade de Malabo yo muri icyo gihugu.

Maroc yari yasabye CAF ko yakwimura iri rushanwa rigashyirwa mu mwaka wa 2016, ariko ubuyobozi bwa ruhago nyafurika bwanze iki cyifuzo maze bunatangaza ko iki gihugu kizanahabwa ibindi bihano byisumbuyeho.

Ni ku nshuro ya kabiri mu myaka itatu iki gihugu cyigiye kwakira CAN kuko cyanaherukaga kwakira irushanwa ryo mu mwaka wa 2012 ubwo cyafatanyaga na Gabon.

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka