Gicumbi FC na Esperance FC zazamutse mu cyiciro cya mbere

Gicumbi FC yahoze izwi cyane ku izina rya ‘Zebres’ yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutungura Bugesera ikayitsinda ibitego 2-1, ikaba yazamukanye na Esperance FC ya Kimisagara nayo yasezereye Sunrise yo mu ntara y’Iburasirazuba.

Gicumbi FC yari yaratsindiwe iwayo i Gicumbi igitego 1-0 mu mukino wa ½ cy’irangiza ubanza, yakoze akazi gakomeye kuri Stade ya Kicukiro tariki 11/5/2012, ubwo yari yasuye Bugesera FC ikayihatsindira ibitego 2-1.

Nubwo ku giteranyo cy’ibitego byabonetse mu mikino yombi byagaragazaga ko amakipe anganya ibitego 2-2, Gicumbi niyo yazamutse mu cyiciro cya mbere kuko yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo ibitego byinshi.

Bugesera nk’imwe mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri yigaragaje cyane uyu mwaka, yatunguwe no kutajya mu cyiciro cya mbere, mu gihe abakunzi bayo, abakinnyi ndetse n’umutoza wayo Camarade Issa bari baramaze kubyizera nyuma yo gutsindira i Gicumbi igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Ikindi cyahaga icyizere ikipe ya Bugesera ni ukuba yarigaragaje mu gikombe cy’Amahoro kiba cyiganjemo amakipe akomeye yo mu cyiciro cya mbere, ikaba ubu igeze muri ½ cy’irangiza, ndetse ikaba ari nayo yasezereye Rayon Sport muri 1/8 cy’irangiza.

Gicumbi FC yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere.
Gicumbi FC yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere.

Indi kipe yatunguwe cyane ni ikipe ya Sunrise y’i Rwamagana. Sunrise ni ikipe yamaze igihe kinini ku mwnaya wa mbere mu cyiciro cya kabiri, irinda igera muri ¼ cy’irangiza abakunzi bayo bazi ko izazamuka mu cyiciro cya mbere, dore ko ari nayo ntego ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwari bwarihaye.

Iyo kipe itozwa na Abbdou Mbarushimana n’ubwo yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, kuri uyu wa gatandatu yabashije gutsinda ibitego 2-1 mu rugo i Rwamagana ariko ntabwo byari bihagije ngo izamuke mu cyiciro cya mbere.

Igiteranyo cy’ibitego byabonetse mu mikino yombi cyabaye 2-2, ariko kuba Esperance yabanshije kubona igitego ikinira hanze, nibyo byatumye izamuka mu cyiciro cya mbere.

Ibyishimo ku bafana ba Gicumbi FC.
Ibyishimo ku bafana ba Gicumbi FC.

Gicumbi FC igarutse mu cyiciro cya mbere na Esperance FC izamutse bwa mbere mu cyiciro cya mbere mu mateka yayo, zitegereje kumenya amakipe abiri yakinaga mu cyiciro cya mabere agomba nayo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Isonga FC na Etincelles ziri ku myanya ibiri ya nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere zikaba ari nta n’imbaraga zigaragaza muri iyi minsi ya nyuma, ni zo zifite ibyago byinshi byo kwerekeza mu cyiciro cya kabiri.

N’ubwo Gicumbi FC na Esperance zamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere, tariki 26/05/2013, zizakina umukino wa nyuma kugirango hakamenyekana ikipe yagukanye igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikiricyo cyo ni uko bishimishije ko muri kariya Karere hongeye kuboneka ikipe mu cyiciro cya mbere. Ababigizemo uruhare bose ni abo gushimirwa kuko akamaro ka Sport ntawe utakazi.

Ubonye yaba niyo zebre ivugwa nayo yakagaragaye ikongera ikisuganya niba ikiriho ikongera nayo igahurira na Gicumbi FC muri dividion ya mbere kimwe n’uko hari uturere tundi dufite amakipe abiri muri Division ya mbere

Bravo Gicumbi FC!!
Izo isanze muri division ya mbere ziyitege kuko nta gusubira inyuma.BanyaGicumbi rero muze tuyishyigikire maze mu myaka itatu izabe itwara n’igikombe cya championat.Byose birashoboka nta wakekaga ko umwaka umwe nyuma yo gushingwa ihita ijya muri division ya mbere

B.T yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ntabwo Gicumbi FC yigeze yitwa zebres. ni abantu babiri batandukanye.Zebres yabayeho iracyariho muri statuts kuko ntawazikuyeho. zebres yari iy’abaturage ba perefegitura ya Byumba mu mukomini yayo 17. Gicumbi FC ni ikipe nshya y’abaturage b’Akarere ka Gicumbi.uvuze rero ko Gicumbi Fc yahoze yitwa Zebres abaturage ba Rulindo,ba Gatsibo, ba Nyagatare,na Burera bashyizeho zebre bab batswe uburenganzira na droit zabo.

Maneke yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka