Football: U Rwanda ruzakina na Libya mu byumweru bibiri

Mu rwego rwo kwitegura neza umukino uzahuza u Rwanda na Mali mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi izakina umukino wa gicuti n’iy’igihugu cya Libya tariki ya 20/03/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya munani ruherereyemo, rukaba rushaka kongera ingufu mu kwitegura Mali bazakina ku tariki ya 24/03/2012 i Kigali. U Rwanda rukeneye gutsinda Mali kugira ngo byibura rwongere amahirwe make rusigaranye yo gukomeza gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi.

Mu gutegura uwo mukino u Rwanda ruzakina na Mali, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Milutin Micho yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba u Rwanda ruzakina n’igihugu cya Libya kuko ngo ari kimwe mu bihugu biri ku mwanya mwiza ku isi u Rwanda rwakwigiraho kuko Libya iri ku mwanya wa 62 ku isi mu gihe u Rwanda ubu ruhagaze ku mwanya wa 137.

Ikipe ya Libya ihagaze neza mu itsinda irimo.
Ikipe ya Libya ihagaze neza mu itsinda irimo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru wa mbere tariki ya 04/03/2013, umutoza Milutin Micho yagize ati: “Twishimiye ko Libya yemeye ko tuzakina nayo, kuko ni ikipe ikomeye kuri uyu mugabane kandi no muri iyi minsi ihagaze neza kuko iri ku mwanya wa mbere mu itsinda ryayo.

“Turashaka kandi ko ubwo tuzaba dukina na Libya, abakinnyi bacu bakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga bazaba baramaze kugera i Kigali bagakina uwo mukino na Libya ku buryo nabo bazitegura neza Mali bari kumwe na bagenzi babo basanzwe bakina mu Rwanda.”

Gukina na Libya ntabwo bizafasha u Rwanda gusa, kuko Libya nayo iteganya kugera mu Rwanda tariki ya 18/03/2013 igakina n’u Rwanda nyuma y’iminsi ibiri, izaba irimo kwitegura gukina na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, bafitanye umukino tariki 24/03/2013 i Kinshasa.

Ikipe y'u Rwanda ifite inota rimwe ikaba iya nyuma mu itsinda iherereyemo.
Ikipe y’u Rwanda ifite inota rimwe ikaba iya nyuma mu itsinda iherereyemo.

Libya iyoboye itsinda rya cyenda n’amanota ane kuri atandatu iri kumwe na Cameroun, Togo na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Ikipe y’u Rwanda ihagaze nabi muri iki gihe ifite akazi gakomeye imbere ya Mali iheruka kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Afurika y’Epfo, ikaba kandi inafite abakinnyi benshi babigize umwuga banafite ubunararibonye.

Itsinda rya munani u Rwanda na Mali ziherereyamo riyobowe na Benin ifite amanota ane kuri atandatu, Mali na Algeria zikaza ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu n’amanota atatu zombi, naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe rwabonye ubwo rwanganyaga na Benin igitego 1-1 i Kigali.
Ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Mali i Kigali tariki 24/03/2013, Algeria izaba ikina na Gabon i Alger.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka