Faustin Usengimana na Kwizera Olivier muri 18 berekeza muri Djibuti

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyaka 23, Johhny McKinstry yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 azifashisha ku mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru.

Umunyezamu Kwizera Olivier, ba myugariro Michel Rusheshangoga na Faustin Usengimana ndetse n’umukinnyi wo hagati Djihad Bizimana bamaze kwmemererwa kuzakina umukino wo kwishyura n’igihugu cya Somalia, nyuma y’aho ibyangombwa byabo bimaze gukosorwa.

Kwizera olivier na Nzarora Marcel nibo banyezamu babiri basigaye
Kwizera olivier na Nzarora Marcel nibo banyezamu babiri basigaye

Aba bakinnyi bakaba barakoze imyitozo n’abandi kuri uyu wa gatatu ndeste bakaba bari no muri 18 baza guhagarukana n’abandi berekeza Djibouti kuri uyu wa kane.

Abandi bakinnyi CAF yemeye ko bakina iyi mikino ya CAF U23 ni Ndatimana Robert na Buteera Andrew ariko umutoza McKinstry ntabwo yabitabaje mu gihe Yves Kimenyi na Rugwiro Herve basanze barengeje imyaka.

U Rwanda rugiye mu mukino wo kwishyura rufite impamba y’ibitego bibiri byatsinzwe na Yannick Mukunzi na Muhire Kevin mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

McKinstry ategerejwe ho umusaruro n'Abanyarwanda
McKinstry ategerejwe ho umusaruro n’Abanyarwanda

Abakinnyi 18 b’Amavubi U23 berekeza muri Djibouti :

Abanyezamu : Olivier Kwizera, Marcel Nzarora

Ba Myugariro : Abdul Rwatubyaye, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Janvier Mutijima, Michel Rusheshangoga,

Abo Hagati : Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Kabanda Bonfils, Kevin Muhire, Yves Rubasha,

Ba Rutahizamu : Justin Mico, Dominique Savio Nshuti, Jean Marie Muvandimwe, Isaie Songa, Bertrand Iradukunda and Bienvenue Mugenzi

Amavubi arerekeza muri Djibuti kuri uyu wa kane
Amavubi arerekeza muri Djibuti kuri uyu wa kane

Ikipe y’uyu Rwanda irahaguruka yerekeza Djibouti kuri uyu wa Kane na Ethiopia Airways saa 02.00 bagera muri Djibouti kuwa gatanu saa 10.15 hanyuma bazagaruke kuwa kabiri mu gitondo.

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzabera mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru, tariki ya 10/05/2015 kuri El-Hadj Hassan Gouled stadium.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka