FIFA Confederations Cup: Espagne yihanangirije Tahiti iyinyagira ibitego 10-0

Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, ikipe y’igihugu ya Espagne yanyagiye ikipe y’igihugu ya Tahiti ibitego 10-0 mu mikino y’igikombe mpuzamigabane (FIFA Confederations Cup) kirimo kubera muri Brazil.

Muri uwo mukino woroheye cyane Espgane yatwaye igikombe cy’Uburayi, rutahizamu wa Chelsea Fernando Torres yatsinzemo ibitego bine ku giti cye ndetse anarata penaliti yashoboraga kumuhesha igitego cya gatanu.

David Villa yatsinzemo ibitego bitatu ku giti cye.
David Villa yatsinzemo ibitego bitatu ku giti cye.

Undi mukinnyi wigaragaje cyane muri uwo mukino ni rutahizamu wa FC Barcelone, David Villa, nawe watsinze ibitego bitatu, David Silva wa Manchester City atsindamo ibitego bibiri ndetse na Juan Mata ukinira Chelsea nawe atsindamo igitego kimwe.

Byari byitezwe ko Espagne ya mbere ku isi, ishobora kunyagira ikipe ya Tahiti, dore ko iyo kipe iri ku mwanya wa 138 ku isi, yanaherukaga kunyagirwa na Nigeria ibitego 5-1.

Ikipe ya Tahiti igaragaza ko itaragera ku rwego rwo hejuru, ihagarariye umugabane wa Oceania muri iryo rushanwa ry’amakipe umunani, nyuma yo kwegukana igikombe gihuza amakipe y’ibihugu byo kuri uwo mugabane.

Fernando Torres yatsinze ibitego bine muri uwo mukino.
Fernando Torres yatsinze ibitego bine muri uwo mukino.

Ubwo Espagne yatsindaga Tahiti, ntabwo yari yakoresheje bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Gerard Pique, Xavi Hernandez, Iker Casillas, Sergio Busquet, Pedro n’abandi ndetse na kizigenza Andreas Iniesta yagiye mu kibuga asimbura ku munota wa 76, bigaragaza ko Espagne yari yizeye kuyitsinda.

Uruguay yatsinze Nigeria ibitego 2-1

Mu wundi mukino wo muri iryo tsinda rya kabiri wabaye, Diego Lugano wa Uruguay ni we wafunguye amazamu ku munota wa 19 , John Obi Mikel wa Nigeria aracyishyura ku munota wa 37, maze Diego Forlan wari wujuje imikino 100 akinira ikipe y’igihugu ya Uruguay atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51 cyahesheje ikipe ye amanota atatu.

Diego Forlan ( iburyo) wahesheje amanota atatu Uruguay.
Diego Forlan ( iburyo) wahesheje amanota atatu Uruguay.

Iri tsinda rya kabiri riyobowe na Espagne ifite amanota atandatu kuri atandatu, igakurikirwa na Nigeria na Uruguay zifite amanota atatu zombie naho Tahiti ikaza ku mwanya wa nyuma. Imikino ya nyuma muri iri tsinda izaba ku cyumweru tariki 23/06/2013, ubwo kuva saa tatu z’umugoroba ku isaha ya Kigali Espagne izakina na Nigeria naho Uruguay igakina na Tahiti.

Mu itsinda rya mbere ho, imikino ya nyuma izakinwa ku wa gatandatu tariki 22/06/2013, Brazil iriyoboye ikaba yaranakiriye iryo rushanwa ikazakina n’Ubutaliyani buri ku mwanya wa kabiri, naho Ubuyapani bukazakina na Mexique.

John Obi Mikel yatsinze igitego kimwe Nigeria yabashije kubona.
John Obi Mikel yatsinze igitego kimwe Nigeria yabashije kubona.

Imikino yose izabera rimwe kuva saa tatu z’umugoroba ku isaha ya Kigali ariko Brazil n’Ubutaliyani zamaze kubona itike ya ½ cy’irangiza, bivuze ko Mexique n’Ubuyapani zamaze gusezererwa.

Iri rushanwa ry’igikombe mpuzamigabane ritegurwa na FIFA, mu rwego rwo gutegura neza imikino y’igikombe cy’isi, hanarebwa uko ibikorwaremezo byacyo byubakwa, dore ko ikinirwa mu gihugu kizakira igikombe cy’isi. Brazil niyo izakira imikino y’igikombe cy’isi muri Kamena umwaka utaha.

Irushanwa ry’iki gikombe mpuzamigabane ryatangiye tariki 15/06/2013, rikazasozwa tariki 30/06/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka