Ethiopia igiye gufasha u Rwanda kwitegura Ghana

Mu rwego rwo kwitegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cya 2017,ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yateguye umukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia taliki ya 28 Kanama 2015

Nyuma y’aho imyitozo y’ikipe y’igihugu yagombaga kubera mu gihugu cya Ecosse isubikiwe, u Rwanda rugiye kwifashisha igihugu cya Ethiopia mu mukino wa gicuti, umukino uzabera hano i Kigali ku itariki 28/08/2015,

Amavubi azatangira imyitozo taliki ya 23/08/2015
Amavubi azatangira imyitozo taliki ya 23/08/2015

Biteganijwe ko iyi kipe y’igihugu igomba kujya mu mwiherero taliki ya 23/08/2015,ubwo hazaba hakinwa imikino ya 1/2 y’amarushanwa y’Agaciro Development Fund

Amavubi aritegura imikino igera kuri itatu
Amavubi aritegura imikino igera kuri itatu

Gahunda y’imikino iteganijwe ku ikipe y’igihugu Amavubi :

 Umukino wa gishuti nk’uko iteganywa na FIFA

28/8/2015 : Rwanda na Ethiopia (Umukino wa gicuti)

5/09/2015 : Rwanda na Ghana ( gushaka itike ya CAN 2017)

12/09/2015 : Rwanda na Gabon (Umukino wa gicuti)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukwisu.zuma tukArReba

manzi frank yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

Ndashimira Ethiopia kandi ndabifuriza gutsinda

Mugeni Gloria yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka