Espoir FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1

Umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda usize Espoir FC yo mu karere ka Rusizi yihoreye kuri Musanze FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade y’akarere ka Rusizi tariki 19/02/2013.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Umukinnyi Said Abed Makasi wa Espoir FC ni we wafunguye amazamu ku munota wa 15 w’igice cya mbere kuri coup francs yateye neza. Iki gitego ariko cyaje kwishyurwa ku munota wa 40 w’iki gice kuri penaliti yatewe na Bebeto Luwamba.

Igitego cy’intsinzi cya Espoir FC cyaje gutsindwa na Ngendahimana Samwel ku munota wa 38 w’igice cya kabiri ku ikosa ry’umunyezamu wa Musanze FC, Nshimiyimana Jean Claude, byagaragaraga ko yasohotse nabi.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Sogonya Hamiss Chishi wa Espoir ati ni ibyishimo byinshi.

Umunyatanzaniya Baraka Hussein utoza Musanze FC na we ati “twakinnye na APR turatsindwa, dukinnye na Espoir turatsinzwe nta kundi nyine ni uko umukino uba ugenze nta kindi twakora”.

Tumubajije ibyo agiye gukosora, Baraka yavuze ko ibyo gukosora ni byinshi ngo nibagera imuhira bazakora imyitozo bakosore amakosa yagaragaye muri yi mikino ibiri kugira ngo atazongera kugaruka ukundi.

Mu mukino ubanza wabaye tariki 21/10/2012 Musanze FC nayo yari yatsindiye Espoir Fc i Musanze ibitego 2-1.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka