Mu mpera z’icyumweru twasoje tariki 15/09/2013, Espoir FC yatsinze ibitego 2 ku busa ikipe ya Bana ecofoot yo mu mujyi wa Bukavu nayo yo mu cyiciro cya kabiri. Hari hashize iminsi Espoir itsinze indi kipe yitwa Bande Rouge yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 3 kuri kimwe.
Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Espoir izakina na Etincelle yo mu karere ka Rubavu.
Umutoza wa Espoir FC, Ruremesha Emmanuel, avuga ko kugeza ubu ikipe ye ihagaze neza aho afite abakinnyi bahagije kuburyo buri mwanya ufite abakinnyi babiri bityo bakaba bizeye ko bazataha amanota atutu kabone nubwo baza bakiniye i Rubavu.
Ikipe ya Espoir FC igiye gutangira iyi shampiyona yibitseho abakinnyi barindwi bashya, ariko igikomeje kwibazwaho n’abafana batundukanye ni uburyo iyi kipe ikomeza gukina n’amakipe yo mu ciciro cya kabiri yo muri Congo mu gihe andi makipe yitegura gutangira shampiyona akina imikino ya gishuti akina n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere.
Kuri icyo kibazo, umutoza wa Espoir yavuze ko bakunda guhura n’imbogamizi zuko iyi kipe ituye kure bityo ngo bikabahenda gutumira andi makipe akomeye ariko ibyo ngo ntacyo bibabwiye kuko imyitozo bakora buri munsi ikomeye kandi bakaba bafitiye icyizere ikipe yabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntimubona ikipe ikeye!!! Sha noneho rayon nukuyitera bitanu ku busa.