Eric Nshimiyimana yasezeye muri APR FC

Nshimiyimana Eric watozaga APR FC nk’umutoza wungirije yamaze gusezera muri iyo kipe burundu ngo akaba agiye gushyira imbaraga mu ikipe y’igihugu Amavubi aherutse guhabwa ngo ayitoze nk’umutoza mukuru.

Nshimiyimana wari umaze iminsi atavuga rumwe n’umutoza mukuru wa APR FC, Andreas Spier, yadutangarije ko yafashe icyemezo cyo kuva muri APR FC kuko yasanze bitamworohera gukora akazi ko gutoza APR FC n’Amavubi mu gihe kimwe.

Yagize ati “Nibyo nafashe icyemezo cyo gusezera muri APR FC ngashyira imbaraga mu Mavubi. Nabitekerejeho ndetse nanaganiriye na Perezida wa APR FC tubyemeranywaho, ubu sinkiri umutoza wa APR FC”.

Nshimiyimana bivugwa ko atavugaga rumwe na Andreas Spier.
Nshimiyimana bivugwa ko atavugaga rumwe na Andreas Spier.

Nshimiyimana avuga ko ataratanga ibaruwa isezera ku mirimo ye, akaba ngo agomba kuyitanga kuri uyu wa kabiri tariki 30/04/2013.
Kuba bivugwa ko Nshimiyima avuye muri APR FC ahanini bitewe n’uko atumvikanaga n’umutoza wayo Spier, yatubwiye ko ari nta byinshi yabivugaho, kuko ngo aba ashaka gutandukana n’abantu neza.

“Njyewe nubaha abantu bose twakoranye, uko twabanye kose ntacyo bintwaye, ngewe ndeba buri gihe imbere. Aka kazi kacu kabamo ibibazo byinshi, ariko rero niko bimera mu mupira w’amaguru ntaho ibibazo bitaba. Ubu rero nerekeje mu Mavubi niho ngiye gushyira imbaraga zanjye.”

Nshimiyimana yatakaje icyizere cyo gutoza APR FC, ubwo iyo kipe ya gisirikari yatsindwaga na Rayon Sports ibitego 4-0 mu mukino wa shampiyona, maze nyuma yabwo ahita agirwa umutoza wungirije asimburwa ku mwanya w’umutoza mukuru na Andreas Spier ukomoka mu Budage akaba yari asanzwe atoza Academy ya APR FC.

Kuva yatangira gutoza APR FC nk’umutoza mukuru, Andreas Spier ntiyigeze na rimwe yumvikana na Eric Nshimiyimana byaba mu myitozo ndetse n’igihe cy’imikino itandukanye APR FC yakinnye.

Andreas Spier , umutoza mukuru wa APR FC.
Andreas Spier , umutoza mukuru wa APR FC.

Ubwo twaganiraga na Andreas Spier mbere gato y’uko APR FC ikina na Kiyovu Sports mu mpera z’icyumweru gishize, yadutangarije ari nta kintu kinini bapfaga na Eric uretse ibijyanye n’akazi kabo ka buri munsi
Spier yagize ati, “ni akabazo gatoya ka tekinike mu butoza bwacu twagiranye, ariko twabiganiriyeho neza birarangira”.

Nubwo ariko Spier avuga ko kari akabazo gatoya, aba bagabo bakunze kutavuga rumwe ndetse bakanatongana cyane bakenda no kurwana kandi bari imbere y’abafana mu myitozo, cyangwa se bari ku ntebe y’abatoza igihe cy’imikino.

Ni ku nshuro ya kabiri Nshimiyimana ava muri APR FC, kuko no muri 2011 yari yahagaritswe muri APR FC ndetse asa n’uwirukanywe nyuma y’aho yashinjwaga n’ubuyobozi bwayo ko yaba yarakoresheje uburozi ubwo yari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Gutsindwa na Rayon Sport byatumye Nshimiyimana agabanyirizwa icyizere.
Gutsindwa na Rayon Sport byatumye Nshimiyimana agabanyirizwa icyizere.

Muri Kanama 2012 nibwo APR FC yongeye gufata icyemezo cyo kugarura Nshimiyimana muri APR FC asinya amasezerano yo kuyitoza umwaka umwe, ubu akaba ayisezeyemo amasezerano atararangira.

Nshimiyimana watoje APR FC, AS Kigali ndetse n’Isonga FC, agiye kwibanda mu kazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi yahawe tariki 18/04/2013 nyuma y’aho Milutin Sredojevic Micho wayitozaga yari amaze gusezererwa kubera umusaruro mukeya. Nshimiyimana avuye muri APR FC ayisize ku mwanya wa gatatu n’amanota 39.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka