Dutsinzwe n’ubunyacyaro -Bekeni

Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bekeni asanga kuba baratsinzwe na AS Kigali byaratewe no kuba ari abanyacyaro.

Ibi Bekeni yabitangaje nyuma yo gutsindwa ku munsi wa 19 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru ku cyumweru tariki ya 08/03/2015.

Umukino wahuje ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Amagaju kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye AS Kigali itsinze Amagaju ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Murengezi Rodrigue ndetse na Sugira Ernest kuri penaliti, mu gihe igitego cy’Amagaju cyatsinzwe na Muhindo Jean Pierre.

Bekeni avuga ko batsinzwe kuko ari abanyacyaro.
Bekeni avuga ko batsinzwe kuko ari abanyacyaro.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe y’Amagaju Bizimana Abdu uzwi ku izina rya Bekeni yatangaje ko gutsindwa kw’Amagaju byatewe no kuba harimo ubunyacyaro ndetse no kuba Komite itamwegera.

Bekeni yagize ati “Buriya amakipe asa nk’aho yegereye mu cyaro agira ibibazo cyane, ugasanga icyo ashaka ni ukuguma mu cyiciro cya mbere, ni icyaro kidukubitije kuko usanga komite ubu isa nk’aho itatwegera, wenda nashima Mayor kuko we byibuze abasha kudukurikirana”.

Ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali, umutoza Eric Nshimiyimana asanga ikipe ye ihagaze neza gusa ngo kuba hari abakinnyi batarabona amafaranga ya recrutement bitababuza kwitwara neza kuko nta kindi kirarane bafitiwe.

Nshimiyimana avuga ko yifuza kubona amanota 18 mu mikino 6 asigaje gukina muri Shampiyona.

Amagaju ahanganye na AS Kigali.
Amagaju ahanganye na AS Kigali.

Bimwe mu bindi by’ingenzi byaranze umunsi wa 19 wa Shampiyona:

Umunsi wa 19 waranzwe no kongera gutakaza amanota ku ikipe ya Rayon Sports, kugabana amanota kwa APR FC na Police FC, kubona intsinzi ya mbere mu mikino yo kwishyura ku ruhande rw’ikipe ya Mukura ndetse n’Isonga FC ibona intsinzi yayo ya kabiri.

Rayon Sports inganyije umukino wa cyenda muri Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Rusizi gukina n’ikipe yaho ya Espoirs, umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, ari nako byari byagendekeye Rayon Sports ku mukino bakinaga n’ISonga ku wa Gatatu ushize.

Byaje gutuma Rayon Sports yuzuza umukino wa cyenda inganya muri Shampiyona, aho imaze gutsinda imikino 6 igatsindwa 3, inganya n’amakipe nka Musanze, Kiyovu Sports, Sunrise, Marines, Police Fc, Mukura Vs, Amagaju,I songa ndetse na Espoir.

Isonga yabonye intsinzi ya kabiri

Ikipe y’Isonga ni ikipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Iyi kipe yatangiye Shampiyona yarabwiwe ko ishobora kuzavanwaho nyuma yayo, gusa nyuma yaje kubwirwa ko icyo cyemezo cyo kuyikuraho nta gihari.

Iyi kipe mu mikino yo kwishyura isa nk’iyisubiyeho kuko mu mikino itandatu imaze gukina yatsinzwe rimwe, itsinda kabiri, inganya gatatu. Ku munsi wa 19 ikaba yabashije gutsinda Sunrise igitego kimwe ku busa.

Mukura yaherukaga intsinzi mbere ya Noheli ya 2014

Tariki ya 24/12/2014, nibwo amanota atatu yaherukaga gutaha mu Karere ka Huye ubwo Mukura yatsindaga ikipe ya Musanze igitego kimwe ku busa. Iyi kipe ya Mukura yaje kongera kubona amanota atatu ku ikipe ya Marines yari imaze iminsi yihagararaho iwayo. Mukura yatsindiwe na Zagabe Jean Claude ndetse na Mugisho Mukeshe Amani.

Mukura VS yatsindiye Marine kuri Tam Tam.
Mukura VS yatsindiye Marine kuri Tam Tam.

Uko indi mikino yagenze ku munsi wa 19 wa Shampiyona

Ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015

Marines 0-2 Mukura
Espoir 0-0 Rayon Sports
APR Fc 2-2 Police Fc

Ku cyumweru taliki ya 08/03/2014

AS Kigali 2-1 Amagaju
Gicumbi 1-1 Etincelles
Sunrise 0-1 Isonga

Uko amakipe akurikirana (Imikino n’amanota)
1 APR FC 18 40
2 AS Kigali 19 35
3 Police FC 19 32
4 Kiyovu 19 28
5 Rayon 18 27
6 Gicumbi 19 27
7 Sunrise 19 24
8 Amagaju 19 24
9 Espoir 19 23
10 Marines 18 22
11 Mukura 19 19
12 Etincelles 18 16
13 Musanze 19 15
14 Isonga 19 13

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

beken akeneye ubufasha

ni the game yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka