Domenech wifuzaga gutoza Amavubi yerekeje amaso muri Ireland

Umufaransa Raymond Domenech wari wifuje gutoza ikipe y’igihugu Amavubi aratangaza ko we iyo yifuza cyane ari ikipe y’igihugu ya Ireland.

Mu kiganiro cyitwa Tribune Foot gitambuka kuri Televiziyo yo mu Bufaransa yitwa Ma Chaîne Sport, Raymond Domenech yaje gutangaza ko afite inzozi zo kuba yaba umutoza w’igihugu cya Ireland.

Yagize ati “Hari ikipe nifuje gutoza igihe kirekire, iyo nta yindi ni ikipe y’igihugu ya Ireland. Nkunda abaturage baho, nigeze gusangira nabo inzoga ni abantu beza cyane, haba muri Rugby cyangwa Football ntibajya bagirana amakimbirane n’abakeba”.

Raymond Domenech ngo arifuza cyane gutoza ikipe ya Ireland.
Raymond Domenech ngo arifuza cyane gutoza ikipe ya Ireland.

N’ubwo uyu mutoza yari yagaragaye ku rutonde rw’abatoza bagera kuri 42 bifuje gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko uyu mufaransa w’imyaka 63 atabashije gusigara ku rutonde rw’agateganyo rw’abatoza bagomba kuzatoranwamo umwe muri uku kwezi kwa gatatu.

Igihugu cya Ireland yifuza gutoza nicyo yigeze gusezera akiri umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu mwaka wa 2009, ubwo umukinnyi Thierry Henry yatangaga umupira n’ukuboko, maze William Gallas akaza gutsinda igitego cyagize uruhare mu gusezererwa kwa Ireland ubwo bashakaga itiki yerekeza muri Afrika y’epfo mu gikombe cy’isi cya 2010.

Thierry Henry watanze umupira n'intoki bikaviramo Ireland gusezererwa.
Thierry Henry watanze umupira n’intoki bikaviramo Ireland gusezererwa.

Biteganijwe ko ku wa kabiri tariki ya 03/03/2015 aribwo akanama gashinzwe gutoranya umutoza mushya w’ikipe y’igihugu kaza kujonjora abatoza bagomba kugaragara ku rutonde rwa nyuma (shortlist), bazifashisha mu guhitamo umutoza ugomba gusimbura Stephen Constantine.

Aka kanama kagizwe n’abantu barindwi aribo Gaspard Kayijuka, Lee Johnson, Yves Rwasamanzi, Jean Butoyi, Bagirishya Jado Castar, Rudasingwa Longin ndetse na Albert Kayiranga.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka