Djamal Mwiseneza yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC

Nyuma y’iminsi ishize yaranze kumvikana na Rayon Sport gukomeza kuyikinira, Mwiseneza Djamal yamaze gusinya amasezerano yo gukinira APR FC igihe cy’imyaka ibiri nk’uko bitangazwa na Gatete George, umuvugizi wayo, ndetse akaba yahise atangira imyitozo hamwe n’abakinnyi basanzwe muri iyo kipe.

Mwiseneza wasabaga ko Rayon Sport imuha miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango yongere amasezerano, yanze kuva ku izima ngo ajye munsi yayo, ahubwo atangira ibiganiro n’amakipe menshi harimo APR FC na Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Mwiseneza kandi yanagiranye ibiganiro na Coton Sport Garoua yo muri Cameroun itozwa na Didier Gomes da Rosa watoje Mwiseneza muri Rayon Sport, ariko byarangiye ahisemo kujya muri APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka.

Mwiseneza Djamal yakunze kugora APR FC ndetse akanayitsinda ibitego.
Mwiseneza Djamal yakunze kugora APR FC ndetse akanayitsinda ibitego.

N’ubwo ubuyobozi bwa APR FC bwirinze gutangaza amafaranga yaguze, biravugwa ko yaba yemeye kujya munsi ya miliyoni 9 yasabaga Rayon Sport, ahubwo akemera guhabwa miliyoni eshanu, ariko akaba yizeye kuzajya ahembwa amafaranga menshi ariko nayo akaba atatangajwe.

Mwiseneza wakinnye igihe kirekire cyane muri Rayon Sport kuva akiri mutoya, avuye muri Rayon Sport yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona muri 2013, ndetse muri shampiyona iheruka akaba yaritwaye neza anafasha Rayon Sport gutsinda APR FC ibitego 2-1 mu mukino wahuje ayo makipe yombi.

Mwiseneza yerekeje muri APR FC nyuma y'imyaka myinshi yari amaze muri Rayon Sport.
Mwiseneza yerekeje muri APR FC nyuma y’imyaka myinshi yari amaze muri Rayon Sport.

Mwiseneza ukina neza hagati cyane cyane ku ruhande rw’iburyo ndetse n’inyuma ku ruhande rw’iburyo rimwe na rimwe, azatangira kugaragara akinira APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup itangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/8/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka