Congo yongereye amasaha yo gufunga umupaka ishakisha abafana

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwasabye Abanyekongo kujya Huye ari benshi gushyigikira ikipe yabo ikina na Angola, ibemerera kongera amasaha yo gufunga umupaka.

Umuyobozi Wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutaichirwa Mulwahale, ku wa 20 Mutarama 2016 yatangarije abatuye Umujyi wa Goma n’ahandi hashoboka kujya gushyigikira ikipe ya Congo "Les Leopards". Ku birebana n’amasaha yo gufunga umupaka, atangaza ko umupaka uzafunga saa yine z’ijoro.

Abafana ba Congo baba ari benshi ku bibuga byo mu Rwanda
Abafana ba Congo baba ari benshi ku bibuga byo mu Rwanda

Ikipe ya Congo yitabiriye imikino ya CHAN ibera mu Rwanda kuva tariki 16 Mutarama, ikaba iri mu itsinda B rikinira mu Karere ka Huye, aho ifite umukino n’ikipe y’igihugu cya Angola kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2016.

Ni umukino wa kabiri igiye gukinira mu karere ka Huye, nyuma y’uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inyagiye Ethiopia Ibitego 3-0 ku mukino wa mbere w’itsinda rya Kabiri wabereye kuri Stade Huye ku wa 17 Mutarama 2016.

Abanyekongo basabwa kuba inyuma y’ikipe yabo kugira ngo ishobore kwitwara neza muri uyu mukino

Ikipe ya DR Congo yatsinze umukino wa mbere,ubu irakina na Angola
Ikipe ya DR Congo yatsinze umukino wa mbere,ubu irakina na Angola
Abafana ...
Abafana ...

Feller Lutaichirwa Mulwahale avuga ko uretse guhamagarira Abanyekongo kujya gushyigikira ikipe yabo ikinira mu Rwanda, yatanze uruhusa ku bakozi ba Kivu y’Amajyaruguru kujya gushyigikira ikipe yabo, abasaba kugira imyitwarire myiza.

Feller Lutaichirwa yasabye Abanyekongo kwitwara neza kugira ngo birinde gukora nk’amakosa bakoze mu mukino wa gicuti wahuye ikipe ya Congo n’ikipe y’Amavubi mu karere ka Rubavu tariki 10 Mutarama aho Amavubi yatsinze Congo igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rubavu ntibishimishe Abanyekongo bagaragaje ibikorwa bitari byiza.

Leta ya Congo yashyizeho amasaha yo gufunga umupaka kuva muri 2012 mu gihe umupaka wari usanzwe ukora amasaha 24 kuri 24. Ku ruhande rw’u Rwanda, umupaka ukaba usanzwe ufunguwe.

Uretse muri Goma na Kivu y’Amajyaruguru Abanyekongo basabwa kujya gushyigikira
ikipe yabo, abari mu Rwanda basabwe guhurira mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bategure uburyo bajya gushyigikira ikipe yabo mu karere ka Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka