Chelsea yegukanye igikombe cya ‘Europa League’

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, kuri uyu wa gatatu tariki 15/5/2013 yegukanye igikombe cya ‘Europa League’, nyuma yo gutsinda Benfica Lisbone yo muri Portugal ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Amsterdam Arena mu Buholandi.

Intsinzi ya Chelsea yabonetse itunguranye cyane, kuko igitego cyayo cya kabiri cyatumye yegukana igikombe cyabonetse ku munota wa 93 ari nawo wa nyuma w’uwo mukino gitsinzwe na Branislav Ivanovic.

Icyo gitego cyabonetse ubwo haterwaga ‘corner’ cyaje gisanga icyari cyatsinzwe na Fernando Torres mu ntangiro z’igice cya kabiri ku munota wa 59.

Ibyishimo by'abakinnyi ba Chelsea n'umutoza wabo Benitez.
Ibyishimo by’abakinnyi ba Chelsea n’umutoza wabo Benitez.

Benfica yakinaga umukino mwiza no guhanahana umupira neza kurusha Chelsea, yaje kwishyura icyo gitego kuri penaliti yatewe neza na Oscar Cardozo ku munota wa 68, nyuma y’aho myugariro wa Chelsea Garry Cahill yari amaze gukora umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

Gutsindwa kwa Benfica byatunguye abakinnyi ndetse n’abakunzi bayo, kuko yakinnye umupira mwiza, ariko kandi ikaba bapfushije ubusa amahirwe menshi yabonye cyane cyane mu gice cya mbere.

Agahinda k'abakinnyi ba Benfica.
Agahinda k’abakinnyi ba Benfica.

Ubwo Chelsea yatsindaga igitego cya kabiri cyatunguranye, abakinnyi ba Benfica basaga n’abamaze kwizera ko hagiye gushyirwaho iminota y’inyongera, ariko Ivanovic ababuza ayo mahirwe.

Ikipe ya Chelsea ni ku nshuro ya kabiri itwaye igikombe cyo ku mugabane w’Uburayi yikurikiranya, kuko umwaka ushize yari yatwaye igikombe cya ‘UEFA Champions League’ ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Bayern Munich.

Abafana ba Benfica batashye barira.
Abafana ba Benfica batashye barira.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka