CECAFA: APR FC iyoboye itsinda rya mbere nyuma yo kunganya na El Merreikh

APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan yamaze kuba iya mbere mu itsinda rya mbere nyuma yo kunganya na El Merreikh igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa gatanu tariki ya 21/6/2013.

APR FC yari yarabonye amanota atatu mu mukino ubanza yakinnye na Elman yo muri Somalia, yagowe cyane no kubona inota rimwe imbere ya El Merreikh yakiniraga imbere y’abakunzi bayo, kuko ku munota wa 58 Rutahizamu wa Merreikh David Nwosou yari amaze kubatsinda igitego.

Nyuma y’icyo gitego amakipe yombi yasatiriye ariko APR FC iba ariyo ibyaza umusaruro amahirwe yabonye maze Ngomirakiza Hegman atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 66, kikaba ari n’igitego cye cya kabiri mu mikino ibiri amaze gukina.

Iryo nota rimwe APR FC yabonye ryatumye ifata umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere n’amanota ane, naho Vital’o ikaza ku mwanya wa kabiri, El Merreikh zikaza ku mwanya wa gatatu naho Elman ikaza ku mwanya wa kane.

APR FC izakina umukino wa nyuma mu itsinda ikina na Vital’o yo mu Burundi ku cyumweru tariki ya 23/6/2013 guhera saa munani za Kigali mu migi wa Elfasher.

Muri uwo mukino, APR FC yamaze kubona itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza, izaba iharanira gukomeza kuba iya mbere kugirango izahure n’ikipe yoroshye muri ¼ cy’irangiza.

Rayon Sport irasabwa gutsinda Express kugirango yizere kujya muri ¼ cy’irangiza

Rayon Sport, indi kipe ihagarariye u Rwanda yagiye muri CECAFA Kagame Cup ku butumire, nyuma y’inota rimwe yakuye imbere ya Electric Sports yo muri Chad mu mukino wayo wa mbere, irasabwa kuza gutsinda Express yo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/6/2013, kugirango yongere amahirwe yo kugera muri ¼.

Muri uwo mukino wo mu itsinda B ubera Elfasher kuva saa munani za Kigali, Rayon Sport iraza kuba ifite abakinnyi bayo bose iteganya gukoresha muri uwo mukino, kuko Hamisi Cedric, Sekamana Leandre na Faustin Usengimana bageze muri Soudan bakererewe, baraza gutangirana n’abandi, umutoza Didier Gomez nabagirira icyizere.

Muri iryo tsinda rya kabiri, hateganyijwe undi mukino uhuza Electric Sports yo muri Chad na Ports yo muri Djibouti.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umwe mubakunzi ba APR FC na CHERSEA, ndabona iminsi ariyo idutindiye ubundi tukabyina ya ntsinzi twagize umuhigo.Imana ibidufashemo.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka