CAN 2013: Umutoza wa Nigeria yizeye kugera ku mukino wa nyuma

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, afitiye icyizere abakinnyi be ko bashobora kubona itike yo gukina mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, ubwo baza kuba bakina na Mali umukino wa wa ½.

Stephen Keshi yatangaje ayo magambo asubiza benshi mu banya Nigeria batahaga icyizere ikipe yabo ko ishobora kugera kure, nyuma y’ibihe bikomeye iyo kipe yari imaze iminsi irimo, ndetse ikaba itarabashije kubona itike yo gukina igikombe cya Afurika cyaherukaha kuba umwaka ushize.

Keshi yabwiye supersport .com ati, “Ndabizi ko hari bamwe mu banya Nigeria batemera ndetse batanakunda ikipe yabo muri iyi minsi. Ariko njyewe nzi neza ko ubu dufite ikipe nziza, kandi nzi ko nahisemo abakinnyi beza kandi bagomba kwitwara neza. Njyewe mbafitiye icyizere cyinshi, kandi ndizera ko batsinda Mali tukagera ku mukino wa nyuma”.

Umukino uhuza Nigeria na Mali uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 huhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Moses Mabhida Stadium, i Durban.

Nubwo umutoza wa Nigeria yizera kugera ku mukino wa nyuma, ikipe ya Mali ishobora kuza kubagora cyane, kuko ukurikije uko yari ihagaze mbere y’uko iyo mikino itangira, ntabwo yahabwaga amahirwe yo kugera muri ½ cy’irangiza.

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi.

Iyobowe na Kapiteni wayo Seydou Keita ufite inararibonye ihagije muri icyo gikombe, Mali yasezereye Afurika y’Epfo yakiriye iyo mikino, muri ¼ cy’irangiza.

Abakinnyi ba Mali kandi ngo bafite inzozi zo gutwara icyo gikombe kugirango bagarure ubwiyunge n’amahoro muri Mali yayogojwe n’intambara muri iki gihe.

Hagendewe ku mateka ndetse no ku mpapuro, abasesenguzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bavuga ko Nigeria ifite amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma ikaba yakina na Ghana nayo ifitanye umukino wa ½ cy’irangiza na Burkina Faso kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 kuri Mbombela Stadium, guhera saa mbiri n’igice za Kigali.

Ghana ni igihugu cyatwaye igikombe cya Afurika inshuro enye mu mateka yayo, gusa hashize imyaka isaga 30 itagitwara, kuko icyo iheruka yacyegukanye mu 1982.

Burkina Faso yo nta na rimwe yari yatwara icyo gikombe, gusa ubu ni ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo igera muri ½ cy’irangiza nyuma ya 1998 ubwo yari yakiriye imikino y’icyo gikombe.

Umukino uza guhuza aya makipe araba ukomeye, kuko n’ubwo Ghana yasezereye Cape Verde muri ¼ cy’irangiza, ari yo ihabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma, ntabwo bivuze ko yoroherwa na Burkina Faso, kuko nayo yasezereye Togo, imwe mu makipe yari afite abakinnyi bakomeye.

Ni ubwa mbere mu mateka y’igikombe cya Afurika, amakipe ane yose yageze muri ½ cy’irangiza akomoka mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba.

Amakipe yose ari muri ½ cy’irangiza anyotewe cyane gutwara icyo gikombe, kuko Ghana igiheruka mu 1982, bivuze ko hashize imyaka isaga 30, Nigeria imaze gutwara icyo gikombe inshuro ebyiri, igiheruka mu 1992, bivuze ko hashize imyaka isaga gato 20 itagikoraho, mu gihe Mali na Burkina Faso zo zishaka kugitwara ku nshuro yazo ya mbere mu mateka yayo.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza amakipe aza gusezererwa muri ½ cy’irangiza, uzaba ku wa gatandatu tariki 09/02/2013, naho umukino wa nyuma uzahuza amakipe ari butsinde kuri uyu wa gatatu, ukazaba ku cyumweru tariki 10/02/2012 kuri Soccer City Stadium i Johannesburg.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka