CAF yatangaje igihe CHAN izabera mu Rwanda izakinirwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryamaze kwemeza ko irushanwa rya CHAN rizaba kuva tariki ya 16/01/2016 kugeza tariki ya 07/02/2016 mu gihugu cy’u Rwanda.

CHAN ni irushanwa ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika rihuza amakipe y’ibihugu, akinamo abakinnyi b’imbere mu gihugu.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa CAF, Hicham El Amrani mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa kabiri tariki ya 17/02/2015.

Amavubi afite amahirwe yo kuzakinira mu rugo.
Amavubi afite amahirwe yo kuzakinira mu rugo.

U Rwanda ruzakira CHAN mu w’2016 ikinirwe kuri stade Amahoro, stade ya Kigali (Nyamirambo), Umuganda (Rubavu) na Huye.

Muri uku kwezi Stade ya Kigali, Sitade ya Rubavu na Sitade Amahoro ziratangira kuvugururwa mu gihe Sitade ya Huye yo igeze kure ivugururwa. Ikindi kizakorwa kandi ni ukubaka n’ibibuga by’imyitozo byegereye izi sitade aho amakipe azaba abarizwa kuri buri kibuga azashobora kubona naho yitoreza.

Libya niyo yegukanye CHAN ya 2014.
Libya niyo yegukanye CHAN ya 2014.

Iki gikombe cyarakiniwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 mu gihugu cya Côte d’Ivoire maze cyegukanwa ku nshuro ya mbere na Republika iharanira Demokarasi ya Congo, naho igiheruka mu mwaka wa 2014 cyarabereye muri Afurika y’Epfo cyatwawe na Libya itsinze Ghana kuri Penaliti 4 kuri 3.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwose ibibuga bigomba kwihutishwa kubakwa,tutazaseba kdi urwanda arintamakemwa mukwakira no gutegura neza.

komezusenge jean felix yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

ahoo turabakiriye

habyarimana evariste yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka