C.A Bizertin ngo yizeye ko Karekezi azayitsindira ibitego byinshi

Ikipe ya Club Atletique de Bizertin (CAB) yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tuniziya, yishimiye cyane kugura Olivier Karekezi kandi ngo bizeye ko ubwo azaba atangiye kuyikinira mu mpera z’ukwezi kwa cumi azayitsindira ibitego byinshi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya C.A Bizertin bwishimiye ko Karekezi yemeye kubakinira nyuma yo kubura rutahizamu w’umunya Libya Ahmed Mahmoud Zouai wayikiniraga muri shampiyona iheruka; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti tunivisions.net.

Kubura uwo musore watsinze ibitego 13 muri shampiyona agahesha C.A Bizertin umwanya wa kabiri, byatumye batekereza ku musimbura we maze bagura Kapiteni w’Amavubi Karekezi Olivier kandi ngo bizeye ko azitwara neza.

Abayobozi ba CA Bizertin bavuze ko bakoze akazi gakomeye kandi banejejwe no kugura Karekezi, bafata nk’umukinnyi ukomeye cyane, dore ko bazi neza ko ariwe kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ndetse akaba yarakiniye amakipe atandukanye nk’uwabigize umwuga muri Norvege no muri Sweden.

Medhi Ben Gharbia, Perezida wa CAB.
Medhi Ben Gharbia, Perezida wa CAB.

Karekezi wabasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, ngo bamutegerejeho kuzatsinda ibitego byinshi nk’uko yabigenje muri shampiyona y’u Rwanda iheruka ubwo yatsindiraga APR FC ibitego 14 akaba ari nawe watsinze byinshi kurusha abandi.

Mu kiganiro twagiranye na Karekezi ku wa mbere tariki 08/10/2012 yatubwiye ko akomeje gukora imyitozo muri APR kugirango akomeze kumera neza, akazagenda mu cyumweru gitaha, gusa ngo ntaramenye neza umunsi nyawo kuko bataramwoherereza itike.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona, ikipe ya Club Atletique de Bizertin izitabira imikino uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League.

Kuba iyi kipe izakina aya marushanwa ngo ni ishema kuri Karekezi kandi yatubwiye ko azakora ibishoboka byose akaba umukinnyi uhoraho muri iyo kipe ndetse n’ayo marushanwa yose akazayakina.

Club Atletique de Bizertin bakunze guhimba ‘Les Requins du Nord’ ni ikipe yambara umukara n’umuhondo. Yashinzwe mu 1928, mu bigwi ifite ikaba yaratwaye ibikombe bya shampiyona, iby’igihugu ndetse n’ibindi byakinirwaga imbere mu gihugu.

Iyi kipe izwi kuba ariyo yabaye iya mbere muri Tuniziya yabashije kwegukana igikombe cyitwaga ‘Coupe d’Afrique des Clubs vainqueurs de coupe” mu 1988.

Iyi kipe itozwa n’umunya Tuniziya Maher Kanzari akaba yarahoze ari umukinnyi mbere yo kuba umutoza. Uretse umupira w’amaguru iyi kipe kandi inafite imikino y’intoki nka Basketball ndetse na Handball.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka